Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Abakinnyi bo mu Rwanda nta buhanga bafite” YVES Bucyana

Mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona utarabereye igihe, ikipe ya Rayon Sports ubwo yanganyaga na Police FC, ibitego 2-2 kuri Stade Amahoro mu mukino warebwe na perezida wa FIFA, Gianni Infantino.

Rayon Sports niyo yafunguye amazamu muri uyu mukino, ku gitego cyabonetse mu minota ya mbere yawo, gitsinzwe na Kwizera Pierrot ku munota wa gatandatu, iki cyaje kwishyurwa na Danny Usengimana nyuma y’iminota irindwi gusa.

Uyu mukino ukaba waratambukaga kuri Radiyo Rwanda , Ubwo amakipe yombi yajyaga mu kiruhuko igice cya mbere kirangiye umunyamakuru wa Radio Rwanda yaje kubaza umunyamakuru wamenyekanye cyane hano mu Rwanda nawe wigeze gukorera iyo Radiyo witwa Yves Bucyana ubu akaba akorera Radio BBC mu ishami ry’igiswayili, umunyamakuru amubaza uko abona igice cya mbere cyagenze mu ri rusange.

Maze Yves amusubiza ko abo na ikipe ya Police iriho ikina neza kandi ko hatagize igihinduka ishobora kuza kwegukana amanota 3 iyakuye kuri Rayon Sport, nubwo atariko byaje kugenda kuko banganyije ibitego 2-2.

JPEG - 54.7 kb
Yves Bucyana umunyamakuru wa BBC

Umunyamakuru yamubagije impamvu ki abona abafana batakitabira kujya ku bibuga nkuko mbere byabaga bimeze dore ko n’uwo munsi abafana b’amakipe bari bakeya kuri stade Amahoro I Remera, Yves yamusubije atazuyaje ko impamvu ituma nta bafana bakigaragara ku bibuga by’umupira biterwa n’impamvu ebyiri z’ingenzi yagize ati: “ impamvu ya mbere njye mbona ikibitera ari uko ntabakinyi dufite, bityo bigatuma n’abafana badashishikara kujya ku bibuga ngo barebe umupira mwiza kuko burya umupira uryoha bitewe n’ubuhanga bw’abakinyi”.

Indi mpamvu ituma nta bafana batakigaragara ku bibuga nanone biterwa n’icyemezo cyafashwe cyo kugabanya umubare w’abanyamahanga mu ikipe kuko mbere wasanga iyo ikipe yabaga ifite abanyamahanga benshi wasanga n’abafana baza kwitabira ari benshi ku kibuga.

Hashize igihe kitari gito havugwa ibibazo by’abanyamahanga mu mupira w’u Rwanda, abakurikiranira hafi iterambere ry’umupira wo mu Rwanda bemeza ko umubare munini w’abakinnyi babanyamahanga muri shampiyona y’u Rwanda udindiza abakinnyi b’abanyarwanda, iterambere ry’umupira w’u Rwanda n’ikipe y’igihugu by’umwihariko.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 26/05/2017 saa 14:39

Yves ibyo yavuze nibyo kbsa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X