Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Sosiyete Sivili ntivuga rumwe ku cyemezo cy"Umujyi wa Kigali mu guca abazunguzayi

Nyuma y’aho Umujyi wa Kigali watangiye guhana abazunguzayi n’umuntu wese ufashwe abagurira ibyo bacuruza buri wese agatanga amafaranga 10,000 ,umuryango utegamiye kuri Leta (Societe Civile) iravuga ko icyo cyemezo atari cyo kihutirwa.

Munyamariza Edouard umuvugizi wa Sosiyete Sivile avuga ko Umujyi wa Kigali wakagombye gushyira ingufu nyinshi mu gukumira ubuzunguzaji aho guhangana na bwo gusa.

Yagize ati “Imbaraga zakagombye gushyirwa mu gukumira igitera ubwo bucuruzi mu kajagari aho kuzishyira mu babukora, ntabwo mvuga ngo ibyo bihano bahite babivanaho ariko hagombye kurebwa abo bantu bajya mu mumihanda bava, bariya bana bato baterwa inda, bariya bana bato bava mu mashuri, aho niho hari ikibazo kuko birangira bagiye mu mihanda.”

Ubwo Sosiyete Sivili yavugaga ku kwezi kw’imiyoborere batangiye kuri uyu wa 27 Gashyantare, umuyobozi wayo yabajijwe kugira icyo avuga ku bijyanye n’icyemezo cy’Umujyi wa Kigali cyo guhana abazunguzayi n’ababagurira.

Yunzemo ati “Gushyiraho biriya bihano bari bagamije guca imico imwe itari myiza igaragara muri bariya bantu, nk’aho usanga hari abaza gucuruza ariko bagamije indi migambi mibi nk’ubujura, kuba umuguzi yahanwa ni nk’uko utanze ruswa n’uyakiriya bose bahanwa, ariko icyo mvuga ni uko kugira ngo ibi bintu bitange umusaruro bisaba gutangirira ahari ikibazo aho kujya guhangana n’ikibazo.”

Umujyi wa Kigali uvuga ko wongereye ingufu mu guhana noneho abagurira abazunguzayi kuko ari bo batiza umurindi, kuko ngo badafite ababagurira batacururiza muri aka kajagari.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X