Monaco cosmetics

Ibihugu bituranye na RDC birashyirwa mu majwi gufasha M23

CEPADHO Umuryango uharanira amahoro, demukarasi n’ uburenganzira bwa muntu uratangaza ko ibihugu bihana imbibi na RDC biri guteza umutekano muke muri RDC binyuze mu gutera inkunga umutwe wa M23 n’indi mitwe yitwara gisirikare.

Ibi Ibi uyu muryango wabigaragaje mu mpera z’icyumweru gishize mu nama yahuzaga Abaminisitiri b’Ububanyi n’amahanga bo mu bihugu bihuriye mu muryango wa SADEC yasorejwe I Dar-es-Salam muri Tanzania.

umuyobozi mukuru wa CEPADHO Omar Kavota, , avuga ku mitwe yitwara gisirikare yagarutse cyane ku nyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda, FDLR ikomoka mu Rwanda, M23 ndetse na za Maï-Maï, akavuga ko iyi mitwe ariyo nyirabayazana w’umutekano muke ukomeje kugaragara mu karere.

Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga ko muri iyi nama kandi hanenzwe imyitwarire ya bimwe mu bihugu bituranyi na RDC byirengagiza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’i d’Addis Abeba, bigasubira inyuma bigatiza umurindi abarwanyi ba M23.

N’ubwo nta gihugu cyatunzwe agatoki ngo iki cyangwa kiriya, amasezerano y’i Addis Abeba (Accord cadre d’Addis Abeba) yashyizweho umukono ku wa 24 Gashyantare 2013, agamije kugarura amahoro n’umutekano muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo no mu karere k’ibiyaga bigari.

Ku rundi ruhande abarwanyi ba M23 bubuye imirwano muri iyi minsi batangaza ko RDC yanze kubahiriza amasezerano y’amahoro yasinye hagati yayo n’uyu mutwe.
Ngo ibi nibyo byatumye uyu mutwe wongera kubura imirwano.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X