Monaco cosmetics

Togo: Imyigaragambyo yafashe indi ntera nyuma yo gufunga ibinyamakuru

Mu murwa mukuru wa Togo, i Lome, igipolisi cyateye ibyuka bihumanya ku bantu babarirwa mu Magana, bari mu mashyirahamwe adaharanira inyungu za leta aho bamaganaga ifungwa ry’ibinyamakuru muri icyo gihugu.

Mu mpera z’iki cy’umweru mu gihugu cya Togo mu murwa mukuru i Lome habereye imyigaragambyo ikomeye hagati y’igipolisi ndetse na bamwe mu bibumbiye mu mashyirahamwe adaharanira inyungu za Leta nyuma yuko hafunzwe ibinyamakuru 2 muri icyo gihugu.

Ayo mashyirahamwe yari yateguye iyo myigaragambyo bitewe n’icyemezo Leta yari yafashe cyo gufunga ibitangazamakuru bibiri byigenga.

Ibi bibaye ku nshuro ya kane mu gihe kitarenze ibyumweru bibibri, gusa muri iyi myigaragambyo hagati y’igipolisi ndetse na bamwe mu bagize amashyirahamwe ategamiye kuri leta biravugwa ko nta muntu wayiguyemo cyangwa ngo ahakomerekere.
Ikindi nuko n’abayobozi b’amashyaka nabo bari bitabiriye iriya myigaragambyo.

Igipolisi cyo kikaba cyavuze ko abari mu muri iyo myigaragambyo nta burenganzira bari bafite.

Ibiro bishinzwe itumanaho muri Togo bivuga ko ibyo binyamakuru uko ari 2 byatangiye gukora muri 2007 kugeza ubu ntaruhushya rwo gukora bifite.

Ariko ibyo bitangazamakuru byo bivuga ko ari ukubahohotera kuko bemeza yuko ibyo byangombwa byo gukora babifite.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X