Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Yvan Buravan aravugwaho gushishura indirimbo yabandi akayiyitirira-yumve hano

Nyuma y’uko abahanzi Nyarwanda bamwe na bamwe bakora indirimbo zigakundwa hano mu Rwanda ariko nyuma bikaza gutahurwa ko hari indirimbo bifashishije z’abahanzi batazwi cyane bo mu mahanga, biravugwa ko na Yvan Buravani ariyo mayeri yakoresheje mu ndirimbo yise “This is Love”aherutse gushyira hanze.

Uyu musore wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Malaika,Just Dance,Bindimo n’izindi, nyuma y’uko ashyira hanze iyo ndirimbo byatangiye kunugwanugwa ko hari indirimbo yitwa “New Soul” y’umuhanzi Yael Naim.

Uyu musore mu minsi ishize aganira na Imirasire.com yavuze ko indirimbo ze zishingira ku rukundo bitewe n’uko kugeza ubu arirwo abantu bashaka ariko ntiyakomoza ku njyana aririmbamo uwo ayikomoraho kugeza ubwo abakurikiranira hafi iby’umuziki Nyarwanda baje gukomeza bavuga ko ashingira kuri uyu muhanzi.

Iyi ndirimbo Bravan avuga ko yayihimbye agamije kumvikanisha umwimerere w’urukundo abantu bakwiye gukundana bitari uburyarya nkuko bikunze kugaragara henshi.

Abajijwe niba iyi ndirimbo ntaho yaba ihuriye no gutaka Tunda ukomoka muri Tanzania uherutse kugaragara muri Video ye “Just Dance”byanavuzwe ko yamuteye inda, Bravan yakomeje gushimangira ko ari ibihuha batigeze bakundandana uretse no kuyimutera.

Iyi ndirimbo “New Saul”Buravan avugwaho kuba yariganye,Naim yayikoresheje cyane mu kwamamaza uruganda rwa Apple ku gicuruzwa cyayo cya Macbook Air, icyo gihe yaje no gufata umwanya wa 7 kuri Billboard muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

JPEG - 57.9 kb
Yael Niam

Benshi bagarutse kuri iyi ndirimbo ya Buravani, mu gihe amashusho yayo amaze amasaha macye agiye hanze, akanavuga ko yibanda ku ndirimbo z’urukundo cyane ngo n’uko asanga aribwo butumwa bukenewe muri kino gihe, kuko usanga bifasha benshi mu guhora bishima dore ko ngo ari nacyo abahanzi babereyeho.

reba indirimbo Yvan Buravani avugwaho gushishura

Reba hano "This Love" ya Buravan

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X