Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kigali: Imodoka ya Polisi yagonze umumotari uhetse umugenzi

Kuri uyu wa 27 Gashyantare 2017, impanuka y’imodoka ya Polisi yabereye i kacyiru hafi ya za Minisiteri, yagonze umumotari n’uwo yari ahetse barakomereka bikomeye.

Uyu mumotari n’uwo yari ahetse bataramenyekana imyirondoro yabo bakomeretse bikomeye babanza gukorerwa ubuvuzi bw’ibanze bahita bajyanwa kwa muganga.

Iyi modoka ya Polisi yavaga mu cyerekezo cya za Minisiteri, igana Kacyiru, yataye umuhanda ihita ibagonga nk’uko byatangajwe nabari hafi y’aho impanuka yabereye.
Umuvugizi wa Polisi, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Kabanda Emmanuel yadutangarije ko nta muntu wapfiriye muri iyi mpanuka.

Yagize ati “ Abageze ahabereye impanuka bambwiye ko ari moto yagonganye n’imodoka ya polisi. Nta wapfuye, abari bayiriho babajyanye kwa muganga keretse hagize igihinduka.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X