Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Burera: Mbere yo gutangira umurimo babanza gufata ku gasembuye ngo babone imbaraga

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera bimaze kugaragara ko mu gitondo cya kare iyo babyutse mbere yo kwitabira umurimo babanza bagafata ku gasembuye ngo babashe kubona imbaraga.

Aba baturage bamaze kubifata nk’umuco ko babanza kubyukira ku ntango y’inzoga , ibigage n’izindi bagenda bikorera bemeza ko zibatera imbaraga mu kazi.

Umwe mu baturage wo muri aka karere atangaza ko muri uyu murenge wa Kivuye, byamaze kuba nk’ amateka aranga iyi ntara y’Amajyaruguru, harimo n’umuco wo kumva ko ikigage ndetse na kanyanga, ari ibinyobwa umuturage agomba kubyukiraho, aho bamwe bavuga ngo ni ukwica umwaku cyangwa se kuwutuka.

Yagize ati:“Ubundi ikigage kiryoha kandi kigirira akamaro umuntu iyo kigishyushye, batarakigaraguza igikopo mu gihe bagipima, kuko burya umusemburo wacyo ni wo unatuma ukinyoye agira imbaraga.”

Bamwe mu bacuruzi b’ikigage bavuga ko muri iki gihe batakibona abakiriya, kuko ubu hari gahunda yo gufungura akabari saa kumi n’imwe z’umugoroba, kandi ababa bakeneye kunywa ikigage akenshi bagikenera mu gitondo mbere y’uko bajya ku murimo.

Bamwe mu bacuruzi kandi ngo usanga bahitamo gucuruza bafunze utubari kugira ngo badahanwa, umukiriya yaza akinyurira mu gikari akanywa uko yifuza, ugasanga yasinze mu masaha y’akazi ariko utamenya aho yanywereye.

Ikibazo bamwe mu baturage bemeza ko kugikemura bizagorana, kuko ngo usanga ari umuco bamaranye igihe kirekire.

Umuyobozi w’akarere ka Burera Uwambajemariya Florence, we avuga ko abanze kuva ku izima bakumva kunywa mu masaha y’akazi ntacyo bibabwiye, bagiye guhagurikirwa.

JPEG - 37.7 kb
Umuyobozi w’akarere ka Burera Uwambajemariya Florence

Impamvu uyu muyobozi avuga ko iki kibazo kidakwiye kujenjekerwa, ngo ni uko kunywa mbere no mu masaha y’umurimo bidindiza iterambere.

Yagize ati “Abanyaburera nibumve ko ubu ibintu byahindutse, umuco wo kubyukira ku ntango wararangiye, nta muntu wambwira ngo kunywa ni byo bituma akora neza, kandi ngo bimuha imbaraga, ibyo ni ibitekerezo bishaje, ibi nibabyumve ugifite iyi myumvire yo kunywa mu masaha y’akazi aradukereza mu iterambere”.

Muri aka karere ka Burera hakunze kuvugwa n’inzoga z’inkorano zirimo na kanyanga zituruka mu gihugu cya Uganda.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X