Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ubugambanyi bwakorewe Claudio Ranier bwaraye bugaragaye ku mukino wa Leicester na Liverpool

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 27 Gashyantare 2017 nibwo abakinnyi ba Leicester bagaragaje ko bagize uruhare rukomeye mu kwirukanisha uwari umutoza wayo bitewe n’umuvuduko bagaragaje mu kwihanangiriza Liverpool mu gihe batajyaga barenga kuva aho champion y’uyu mwaka itangiriye.

Rutahizamu Jamie Vardy avuga ko kwirukana umutoza aribwo buryo bwiza bwo kuziba icyuho Leicester City ifite nkuko yaraye abiciyemo amarenga ubwo yatsindaga ibitego 2 byose mu gihe yaramaze imikino myinshi adatsinda.

Leicester City nyuma yo gutwara igikombe muri shampiyona (Champion) y’umwaka ushize yaje kugaragaza intege nke mu y’uyu mwaka, ariko amakosa aza gushyirwa ku mutoza ngo wananiwe kugura abandi bakinnyi barimo uwagombaga gusimbura Ngoro Kante wagurishijwe mu ikipe ya Chelsea.

Kuva icyo gihe ikipe yatangiye guhura n’ibizazane kugeza ubwo mu cyumweru gishize Claudio Ranier yirukanwa ariko bikavugwa ko abakinnyi aribo bakoze akagambane bakanga gukina neza ibintu byaraye bigaragariye abafana ubwo iyi kipe yasaga n’iyariye amavubi ikanyagira Liverpool imvura y’ibitego.

Ibi ngo bikaba bitanga icyizere ko umutoza mushya yabonye azayifasha kudasubira mu cyiciro cya kabiri nk’uko ariho byashyaga bishyira.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X