Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Radio na Weasel mu byishimo byo gukorana indirimbo na Snoop Dogg

Abahanzi bakomeye bo mu gihugu cya Uganda Weasel na Radio bari gusubiranamo indirimbo Plenty Plenty n’umuraperi ukomeye ku isi Snoop Dogg iyi ndirimbo ikaba yarakunzwe n’abatari bake.

Amashusho ya Plenty Plenty yakorewe I Johannesburg muri afurika y’Epfo umwaka ushize, kuri ubu noneho iyi ndirimbo basubiranyemo na Snoop amashusho yayo ari gutegurirwa i Hollywood muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

Mu kiganiro aba bahanzi bagiranye na BET Africa ku byerekeranye n’iyi ndirimbo bari gukorana n’uyu muraperi batangaje ko ari intambwe ikomeye kuri bo gukorana n’umuhanzi ukomeye kw’isi kandi basanzwe bakunda n’indirimbo ze.

Bagize bati: “ N’ibyishimo bikomeye gukorana n’umuraperi ukomeye ku isi nka Snoop Dogg ntituzi uko twabivuga ikindi kuba twarabashije gutoranywa mu bahanzi beza mpuzamahanga b’aba nyafurika( Best International African Act, byari byiza kandi by’icyubahiro tunabona imbonankubone uyu muraperi aririmba muri iki gikorwa tuboneraho kumusaba ko twasubiranamo iyi ndirimbo.”

Radio yongeyeho ko iyi ndirimbo yuzuyemo amagambo y’urukundo twese duhura narwo umunsi ku munsi bityo ishobora kugira n’ibyo yahindura byiza mu rukundo rwawe bakaba bizeye ko noneho izaba izakundwa kurushaho.

Kuva muri 2008 aba bahanzi bibumbiye mu itsinda rya Goodlyfe nyuma yo kuva muri Leone Island Record ya Jose Chameleone wanabafashije kuzamuka.

Abandi bahanzi bamaze gukorana bakomeye hano muri Africa harimo nka Wizkid wo muri Nigeria, Vannesa Mdee wo muri Tanzania n’abandi benshi batandukanye.

Reba indirimbo yabo hano ’Plenty plenty’ bari gusubiramo na Snoop Dogg

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X