Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Me Ntaganda Bernard yatangiye gukora imyigaragambyo idasanzwe. Ese izamuhira?

Ejo ku itariki ya 27 Gashyantare ku biro by’urugaga rukuru rw’abavoka mu Rwanda habaye imyigaragambyo idasanzwe yakozwe Me Bernard Ntaganda wo mu ishyaka PS Imberakuri. Uyu mugabo akaba yarahisemo kwigaragambya yiyicisha inzara nyuma y’uko yangiwe kongera gusubira mu rugaga rw’abavoka.

Me Ntaganda Bernard yiyemeje kuguma ku marembo y’uru rugaga kugeza igihe azemererwa gusubira mu rugaga rw’abavoka yakuwemo ku itariki ya 7 Nyakanga 2011.

JPEG - 53.7 kb
Me Bernard Ntaganda arifuza kongera kugaruka mu rugaga rw’abavoka

Icyo gihe yari ku rutonde rw’abavoka 112 ari ku mwanya wa 40. Aba bavoka bose baziraga kudatanga umusanzu basabwa n’amategeko yabo abagenga.

Umwe mu bayoboke b’iri shyaka ku ruhande rwa Me Ntaganda Bernard utashatse kwivuga amazina yabwiye Ikinyamakuru Imirasire.com ko Uyu mugabo wahoze ari umwunganizi mu by’amategeko yigaragambije kuva mu masaha y’agasusuruko kugeza mu masa yine z’ijoro.

Ngo yiriwe ku cyicaro cy’urugaga rw’abavoka amasaha y’akazi yarangira abashinzwe umutekano bakamusohoramo akajya hanze akaryama mu modoka.

Iyi modoka yaje kuyisohorwamo n’ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda bitewe n’uko nta modoka yemerewe kuharara.

Me Ntaganda Bernard avuga ko nta kigomba kumubuza kuva ku rugaga rw’abavoka kugeza igihe azemererwa kurugarukamo.

Ese Me Ntaganda bizamworohera kugaruka mu rugaga?

Uretse kuba afite ibirarane by’imisanzu y’urugaga kuva mu 2011 kugeza magingo aya , Me Ntaganda Bernard afite indi nzitizi ituma atazagaruka muri uru rugaga.

Iyo nzitizi irimo icyemezo cy’uko atakatiwe n’inkiko zo mu Rwanda kandi nyamara yarakatiwe nabwo azira ibisa n’imyigaragambyo yo kwamagana amatora yendaga kuba. Iyo myigaragambyo ikaba itari yemewe kuko atigeze ayisabira uburenganzira.

JPEG - 144.3 kb
Bernard Ntaganda mu myigaragambyo imbere y’urugaga rw’abavoka

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru Me Julien- Gustave KAVARUGANDA, Perezida w’urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, yemeje ko Me Ntaganda ari mu myigaragambyo ariko impamvu zituma yigaragambya zidafite ishingiro.

Mu byo yasabwe aterekanye harimo ibyangombwa bitatu by’ingenzi birimo icyemezo cy’uko atakatiwe n’inkiko igifungo kiri hejuru y’amezi atandatu, gutanga ibirarane by’umusanzu w’urugaga rwabo ndetse no kugaragaza aho agiye gukorera.

Ibi byose uko ari 3 Me Ntaganda Bernard akaba atarigeze abigaragaza bityo rero akaba atemerewe gusubira mu rugaga atagaragaje ibi byangombwa byose..

Bernard Ntaganda washinze ishyaka PS Imberakuri, yatawe muri yombi tariki ya 24 Kamena 2010, hanyuma aza gukurwaho na kongere y’ishyaka aregwa kunyuranya n’amahame y’ishyaka, ahita asimburwa na Mukabunani Christine wari umwungirije.

Nyuma yakatiwe igifungo cy’imyaka ine azira ibyaha birimo kuvutsa igihugu umudendezo, guteza amacakubiri, gukorana n’abagamije guhungabanya umutekano w’igihugu ndetse n’ubufatanyacyaha mu myigaragambyo itemewe n’amategeko, aza kurangiza igihano cye afungurwa tariki ya 4 Kamena 2014, kuva ubwo ntaremererwa kuba yasubira ku rutonde rw’abavoka kuko yasabwe kubanza kuzuza ibisabwa, gusa byumvikana ko hari ibyo atabona keretse abonye icyemeza ko ibyo yari yahamijwe n’urukiko bitari ukuri bityo akabihanagurwaho.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X