Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyarugenge: Aranyagirirwa ku gasozi nyuma yo kurangaranwa n’inzego z’ibanze

Umukecuru witwa Mukankubana Verena utuye mu kagari ka Rugarama aho bita mu Miduha ni mu murenge wa Nyamirambo Mu karere ka Nyarugenge aravuga ko atewe impungenge n’ubuzima bwe kuko ariho anyagirirwa ku gasozi bitewe n’icyo yita kurangaranwa n’inzego z’ibanze.

Uyu mukecuru avuga ko ubwo habaga umuganda rusange mu karere ka Nyarugenge 01 Ukwakira 2016 ku muganda udasanzwe wo gutangiza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge wakorewe mu murenge wa Nyamirambo intumwa ya rubanda Hon Donatille Mukabalisa Perezidante w’Inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite hamwe n’abandi bayobozi, yashyize ibuye ry’ifatizo anatangiza imirimo yo kubakira Verena Mukankubana umupfakazi wa Jenoside utishoboye.

Yijejwe ko inzu yuzura vuba cyane kuko aho atuye hadakwiye. Ariko kuva ubwo ngo nta muntu wongeye kuhakandagiza ikirenge ngo ashyireho irindi tafari kuko haheruka iryo ryashizweho na Hon Mukabarisa.

Uyu mukecuru avuga ko yagiye abimenyesha inzego z’ibanze ari ko nazo zikamurangarana yagize ati:” kuva abo bayobozi bahava, nta mufundi, ntamuyede cyangwa umuyobozi wahagarutse, inzu yaheze ku ibuye fatizo.”

Mukankubana Verena yakomeje avuga ko ibikoresho bari bazanye amabuye n’umucanga abajura barabyibye barabimaze, kandi aho aryama ni nko ku gasozi iyo imvura iguye nijoro ntaryama. Iyo bataza kumusenyesha inzu zari aho yakodeshaga aba yaranaguze utubati agapfa gusakara .

Ikindi nuko avuga ko iyo agiye kubaza ku biro by’Akagari bamubwira ko hagikusanywa amafaranga, mu kwezi kwa mbere ngo yandikiye Umurenge wa Nyamirambo n’Akarere ka Nyarugenge, n’ubu kuva yabandikira ntabwo ubwo buyobozi buramusubiza.

Iyi nzu yagombaga kubakwa ahahoze utwumba duto uyu mukecuru yakodeshaga akabona ikimutunga, utu tuzu baradushenye aba bayobozi bamwizeza ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri inzu izaba ihagaze.

Kuri iki kibazo ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamirambo buvuga ko bagiye kugikemura vuba ko hari ikibazo cyatumye batabikorera ku gihe.

Laurent Rwangeyo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo yagize ati: “hari ikibazo cyahabaye bituma imirimo yo kubakira uwo mukecuru ihagarara ariko muri uku kwezi kwa werurwe 2016 ku kuzarangira uyu mukecuru ari muri iyo nzu kuko izaba yaruzuye.

Bikunze kumvikana mu bitangazamakuru aho urwego rukuru rusiga ruvuzeko ikibazo cy’umuturage runaka kigomba kurangira ariko wajya kumva ukumva inzego sazigiwe izo nshingano zitereye agati mu ryinyo.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X