Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Iburasirazuba: Rwiyemezamirimo arashinjwa kwambura abakora isuku mu biro by’intara

Abakozi bakora isuku mu nyubako y’ibiro by’Intara y’Uburasirazuba ikoreramo n’akarere ka Rwamagana, barasaba ubuyobozi kubakorera ubuvugizi rwiyemezamirimo ubakoresha akabishyura, kuko ngo bamaze amezi arenga atatu batabona umushahara.

Aba bakozi bavuga ko kumara amezi agera kuri atatu badahembwa bibagiraho ingaruka zikomeye, kuko ngo amafaranga bahembwa ari yo abafasha mu buzima bwa buri munsi, dore ko abenshi nta kindi gikorwa kibinjiriza amafaranga bagira.

Umwe muri bo yagize ati “Maze amezi atatu nta mafaranga mbona kandi buri gihe nzinduka nje ku kazi, mba navuye mu rugo umugabo n’abana bazi ko nagiye gukora, nabuze amafaranga yo kwishyurira umwana ishuri nibaza uburyo azakora ibizamini byaranyobeye kandi buri munsi nzindukira ku kazi.”

Undi yagize ati: “Nabaga mu nzu nkodesha ariko ubu nayivuyemo nagiye kwisunga abandi ariko nabo nta n’umwe wemera ko maze amezi 3 ntahembwa, uzi kuba ukora umuntu akakugaburira akaguha isabune n’amazi kandi nawe witwa ngo urakora, turasaba ubuyobozi ko bwadufasha tukishyurwa.”

Ubuyobozi bw’intara n’ubw’akarere ka Rwamagana basabye rwiyemezamirimo kwishyura abaturage akoresha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’intara y’Uburasirazuba Kizito Harerimana, yemeza ko nta kibazo bafitanye na rwiyemezamirimo ndetse ko bamwishyuye amafaranga ye yose, ahubwo ngo yabazaniye impapuro avuga ko hari ibigo bikorera muri iyi nyubako bitamwishyuye, bamugira inama yo kubireba no kuganira nabyo.

JPEG - 34.3 kb
Ibiro by’intara y’iburasirazuba

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rwamagana Kakooza Henry, we yemeza ko nta kirarane bafitiye rwiyemezamirimo, kuko ngo bafitanye amasezerano y’ubufatanye n’intara mu kwishyura rwiyemezamirimo watsindiye isoko.

Rwiyemezamirimo Gasangwa Eugene, we yemeza ko amafaranga make yabonye yagerageje kuyahemba abakozi bakayanga kuko atari yuzuye.

Yagize ati “Abakozi banjye nibo bagoranye, njye nta kibazo mfite nubwo dukorana n’intara n’ibindi bigo bihakorera bakanyishyura batinze ariko baranyishyura, ikibazo ni uko nabonye macye nkakorana inama nabo ntibashake gufata amafaranga nari mbonye y’ukwezi kumwe, barabeshya ntabwo ari amezi atatu, ubu nibwo agiye kuba amezi abiri.

Akarere ko karanyishyuye ntacyo nkabaza, ariko ikibazo kiri ku bindi bigo bihakorera nishyuza amafaranga arenga miliyoni 3.”

Ubuyobozi b’intara y’Uburasirazuba n’akarere ka Rwamagana bwemeza ko nta mpamvu n’imwe rwiyemezamirimo afite yo kutishyura abakozi akoresha, bityo bakamusaba kuzuza inshingano ze vuba.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X