Monaco cosmetics

Ingabo za M23 zatangiye guhigishwa uruhindu


Itsinda rishinzwe iperereza mu nama nkuru y’akarere k’ibiyaga bigari ryatangiye iperereza kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Gashyantare 2017 rigamije gushakisha aho ingabo za M23 zari zarahungiye muri Uganda aho ziherereye.

Iri tsinda rigamije kureba aho izahoze ari ingabo za M23 zari zikambitse I Mbarara zigera zisaga 40 zagiye nk’uko byemejwe n’abategetsi ba Uganda.

JPEG - 71.7 kb
Abarwanyi ba M23

Ingabo za Kongo (FARDC) zari ziherutse kwirukana ingabo za M23 ku musozi wa Songa uherereye muri Rutshuru muri Kivu ya Ruguru mu cyumweru gishize. Bahise bahungira muri Uganda aho basanze bagenzi babo aho bari bakambitse kuva mu 2013 nyuma yo gutsindwa n’ingabo za Kongo zifatanyije na MONUSCO.

Amakuru aturuka muri CIRGL avuga ko iri tsinda ari ku nshuro ya kabiri rikoze imirimo nk’iyi nyuma y’iya mbere yabaye mu ntangiriro z’uku kwezi yo ikaba yaragiye guperereza mu duce twa Uganda turimo Kishobo, Bihanga, Nakivale ndetse na Bunaganaga muri RDC.

Aya matsinda yose yari agamije kugenzura niba ingabo za M23 zisaga 30 zari muri utwo duce ziyobowe na Liyetona Colonel Ndayambaje Nyangara uzwi ku izina rya Kipanga.

N’ubwo CIRGL ivuga ibi mu tundi duce imirwano irarimbanyije hagati ya M23 n’ingabo za FARDC. Aho imirwano yibasiye cyane ni mu duce twa Rutshuru.

M23 itangaza ko yubuye imirwano nyuma y’aho leta ya Kongo yanze gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro hagati yayo n’imitwe yitwara gisirikare muri iki gihugu.

Guverinoma yo itangaza ko igitero cya M23 nta kindi kigamije uretse kubuza igihugu umudendezo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X