Monaco cosmetics

RDC: Ngo hari umugambi wo kuburizamo amatora

Inama nkuru y’abepiskopi ba Kiliziya Gaturika muri Republika iharanira demokarasi ya Kongo yatangaje ko ifite impungenge z’uko ubwicanyi buri kuba mu ntara zitandukanye mugihugu bushobora kuburizamo itegurwa ry’amatora y’umukuru w’igihugu mu mpera z’umwaka w’2017.

Ibyo byatangajwe na padiri Donatien Nshole, umuvugizi w’inama nkuru y’abepiskopi ba Kiliziya Gaturika muri Kongo .

JPEG - 89.5 kb
Donatien Nshole, umuvugizi w’inama nkuru y’abepiskopi muri Kongo

Avuga ko ari amayeri ya ari gukoreshwa n’abo atashatse gutunga urutoki bifuza gukoresha akajagari mu gihugu kugira ngo igihugu cyinjire mubihe bitorohereza amatora.

Ikindi atangaza nuko kuva aho Étienne Tshisekedi wari usanzwe akomeye mubatavuga rumwe na leta yitabye Imana mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabiri , ibiganiro byo gushyira mu bikorwa leta y’inzibacyuho igomba kugeza igihugu mu matora byabaye nk’ibihagaze bitewe n’amakimbirane yagaragaye mubanyepolitike barwanira imyanya mu butegetsi.

Kiliziya Gaturika irasaba Perezida Joseph Kabila gukora uko ashoboye kugira ashyire mu bikorwa ibyavuye mu masezerano. Abatavugarumwe n’ubutegetsi nabo basabwa kudashyiraho amananiza ayo ariyo yose kugira ngo igihugu kigere ku mahoro arambye.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X