Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

TID Nyuma yo kureka ibiyobyabwenge yatangiye guterura ibyuma ngo agarure umubiri

Umuhanzi wakanyujijeho mu njyana ya R&B muri afurika y’iburasirazuba EAC ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya Khalid Mohamed TID nyuma akaza kwijandika mubiyobyabwenge bigatuma impano ye izimira nyuma yo kubireka yatangiye gukora siporo(sport) yo guterura ibyuma ngo arebe ko yagarura umubiri.

Uyu muhanzi mu minsi ishize watangaje ko yamaze kureka ibiyobyabwenge kubera ukuntu byatumye yangiza amafaranga atagira uko angana ndetse akaza no gutakaza igikundiro haba ku buzima bwe bwite ndetse no mu muziki yiyemeje kugaruka ku murongo agira n’inama abandi bahanzi cyangwa abantu batandukanye bagikoresha ibiyobyabwenge kubyirinda kuko byangiza ubuzima ndetse bikagutakariza n’ikizere muri rubanda utibagiwe n’amafaranga ubitakazaho.

Kuri ubu yamaze kugaruka mu muziki ndetse no kubaka umubiri we wari warangijwe n’ibiyobyabwenge aho yagaraye ari muri Gym (aho bakorera imyitozo ngororamubiri) ari guterura ibyuma ubona ko abyishimiye.


Reba hano ari mu myitozo

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X