Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kayonza: Abayobozi babiri bari mu maboko ya Polisi bacyekwaho ruswa

Mu karere ka Kayonza haravugwa abayobozi babiri bashinzwe uburezi bari mu maboko ya Polisi aho bacyekwa guhimba amanota atandukanye mu bizamini by’akazi nkuko byemejwe n’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba IP Emmanuel Kayigi.

Abo bagabo batawe muri yombi barimo Francois Xavier Bizimana ushinzwe uburezi ku rwego rw’akarere na Mugabo Namara Charles ushinzwe amashuri yisumbuye n’ay’imyuga mu karere ka Kayonza, bombi bakaba bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Mukarange.

Intandaro yibi byose byaturutse ku myanya y’akazi Akarere ka Kayonza kashakaga gutanga ku barium 62 bagombaga kwigisha mu mashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga, bakora ikizamini kuwa 17 Gashyantare 2017, gikosorwa kuwa 18 na 19 Gashyantare.

Aya makuru y’itabwa muri yombi yanemejwe n’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba IP Emmanuel Kayigi aho yavuze ko ibizamini byakozwe neza kandi bigahagararirwa n’inzego byarebaga, ariko mu gusohora amanota haboneka amakuru ko habayemo akarengane, ku buryo hagiye hagaragara impapuro z’abantu benshi bandikaga basaba ko bakwerekwa impapuro bakoreyeho ibizamini.

Icyo gihe polisi ikimara kumva ayo makuru nibwo yahise itangira iperereza ifatanyije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi, REB.

JPEG - 89.4 kb
IP Kayigi Emmanuel umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’iburasirazuba

IP Emmanuel Kayigi yagize ati “Twarebye impapuro zakoreweho n’uburyo zakosowe, dusanga amanota yanditseho atandukanye n’ari mu mashini ndetse n’amanitse ku ma lisiti y’abatsinze.”

IP Kayigi yakomeje avuga ko basanze uwabaga yakosoye yarakubwiraga ngo njyewe natanze amanota 9%, akaba ari ku rupapuro koko uri kurubona, ariko ugasanga nyuma y’icyenda bongeyeho 6 akaba 96%, noneho uwari yabaye uwa nyuma akaba abaye uwa mbere, akaba ari nawe uza ku ilisiti kuko bafatiraga kuri 70% bashaka gutanga akazi.

Ahandi ugasanga ahantu basiribanze, ahari 33, ugasanga 3 ibanza bayihinduyemo icyenda, ikaba 93%, ba bandi babonye amanota afatika bagombaga kuba batsinze, bakibura ku malisiti cyangwa agasanga afite 30%.”

IP Emmanuel Kayigi yavuze ko bakurikiranye bagasanga amanota atagenda ahura, ndetse n’abakosoye bakavuga ko ayo manota atari bo bayanditse, bikagaragara ko hari undi wagiye muri ayo manota nyuma yo gukosora.

Abo bayobozi babiri bashinzwe uburezi bakurikiranyweho uruhurirane rw’ibyaha bitatu birimo gukora inyandiko mpimbano bikozwe n’abakozi ba leta gihanwa n’ingingo ya 609 na 611 mu mategeko ahana; ruswa ihanwa n’ingingo ya 634 ndetse no gufata icyemezo gishingiye ku marangamutima, icyenewabo n’ibindi, gihanwa n’ingingo ya 647.

Ibi kandi bishingira ku makuru polisi ifite yuko abo bayobozi basabaga amafaranga kuri buri muntu wese wagombaga kujya mukazi nku watsinze icyo kizamini ari uko yagombaga gutanga amafaranga ari hagati ya 200 000 Frw na 300 000 Frw kuri buri muntu wagiye ku rutonde rw’abatsinze kandi yaratsinzwe.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X