Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Bamwe mu bayobozi binubira ko hari abaganga bahabwa akazi bidaciye mu rwego rw’akarere

Ishyirwa ry’abaganga mu mirimo ubusanzwe rigirwamo uruhare na Minisiteri y’Ubuzima(Minisante) n’ibitaro bikuru ariko bakabarizwa mu bakozi b’uturere ndetse akaba ari natwo tubagenzura.

Ibi rero bamwe mu bayobozi b’uturere bavuga ko ari imbogamizi kuba bagenzura abo baganga batahaye akazi kuko nta makuru ahagije baba babafiteho.

Ubwo bahuriraga mu nama nyunguranabitekerezo, abayobozi b’uturere tw’intara y’Amajyaruguru bagaragaje ko kuba batagira uruhare mu mitangire y’akazi haba mu bigo nderabuzima,ibitaro, ari imbogamizi zikomeye mu kuba batabona uburyo bwiza bwo kugenzura imikorere y’aba baganga.

Imbogamizi z’uburyo aba baganga bahabwamo akazi zagarutsweho cyane ndetse hanasabwa ko bikwiye guhinduka mu maguru mashya bakajya bashyirwa mu kazi nk’uko abandi bakozi bigenda iyo bagahawe n’uru rwego rw’akarere kuko ngo n’ubundi nibo bigomba kubazwa.

Angelina Muganza umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’abakozi ba Leta n’umurimo avuga ko nk’urwego ruhagarariye abakozi ngo biteguye kuvuganira aba bakozi b’uturere mu gucyemura icyo kibazo.

JPEG - 53.8 kb
Angelina Muganza umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’abakozi ba Leta n’umurimo

Yagize ati”ikibazo cy’abaganga bakora mu bitaro kandi bidakwiye bakagahawe n’abayobozi b’uturere navuga ko ari bwo tucyumvise bwa mbere, gusa tugiye gushaka uko twaganira na Minisante kugirango turebe uko cyakemuka.”

Aba bayobozi bashimangira ko baramutse bamenye umuganga wahawe akazi n’urwego rw’akarere nkuko bikorwa ku zindi nzego, ari bwo buryo bwiza bwo kubakurikirana mu buryo bworoshye bakaba banamenya imico yabo.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X