Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kwicwa:Imwe mu iturufu FDRL iri gukoresha ngo abanyarwanda badataha

Inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR wiyita ko uharanira kubohora u Rwanda zikomeje kwidegembya mu mashyamba ya Congo aho iyo ubirambiwe ugashaka kwitahira mu rwamubyaye abo barwanyi bakubeshya ko iyo ugeze mu Rwanda uhita wicwa.

Kuva mu w’1994 nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi ubwo bahungaga ingabo zahoze ari iza FPR inkotanyi nyuma y’amaraso bari basize bamennye mu Rwanda kugeza ubu bakizerera mu mashyamba ya Congo, abagore babo barabyaye bafite yo abana bavukiye muri ayo mashyamba babigisha igisirikare nabo bafatanya n’ababyeyi babo kwigomeka ndetse babangisha u Rwanda kuburyo ugerageje gutaha agirirwa nabi birimo no kwicwa.

Bamwe mu baherutse gutaha batorotse batangaje ko baba barageraje gutaha ariko bikanga.

Bati: “ Ntako tuba tutagize ahubwo kubera imyaka tuba tumaze tutamenya amakuru yo mu Rwanda iba ari myinshi iyo batubwiye ko nidutaha bazahita batwica natwe tubifata nk’ukuri, bakatubwira ko nabatashye bagiriwe nabi bikadutera ubwoba bwo gutaha bagakomeza kuhagirira ubuzima bubi bwo kwirirwa tuzerera mu mashyamba.

Bakomeza batangaza ariko bashimira Leta y’u Rwanda ko yabakiriye neza bahawe ibikoresho by’ibanze ndetse umutekano ari wose, bakaba bagiye gufatanya n’abandi banyarwanda kubaka igihugu cyabo.

Twababwira ko kandi kuri uyu wa kabiri tariki ya 28/2/2017 Brig. Gen Cômes Semugeshi wahoze mu mutwe w’abarwanyi wa FDLR, akaza kuwiyomoraho we na bagenzi be bagashinga ihuriro ryitwa CNRD – Ubwiyunge, yahungiye ku birindiro by’ingabo za MONUSCO nyuma yo gushyirirwaho impapuro zimuta muri yombi n’iryo huriro ashinjwa ubugambanyi.

Yari ashinzwe iby’amasomo ya gisirikare mu ihuriro rya CNRD – Ubwiyunge (Conseil National pour le Renouveau et la Democratie ), ryiyomoye kuri FDLR.
Akaba yaratangaje ko iyo ataza guhunga agafatwa yari gukubitwa kugeza ashizemo umwuka.

FDLR imaze imyaka irenga 20 mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ishinzwa ibyaha bitandukanye birimo Jenoside, guhohotera ndetse n’ibindi byibasira inyokomuntu.

Uyu mutwe wagiye usabwa kenshi kuva ku izima abawugize bagatahuka mu Rwanda mu mahoro, ariko wagiye ukomeza kwinangira bitewe ahanini n’abakomeje kuwifashisha nk’igikoresho cya Politiki.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X