Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Transparency international Rwanda igiye guhangana n’ikibazo cya ruswa mu butabera

Umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency International ishami ry’u Rwanda kuri uyu wa kane watangije umushinga wihariye wo gufasha imfungwa kugera ku butabera bwuzuye mu rwego rwo gukemura ibibazo bikigaragara mu bibangamiye ubutabera bahabwa.

Bimwe mu bibazo ngo bigomba gukemurwa n’uyu mushinga harimo icy’abakatirwa n’inkiko ibihano byo gufugwa barangiza ibihano byabo ntibasohoke nkuko amategeko abiteganya.

Uyu mushinga w’umuryango transparency international ishami ry’u Rwanda ngo ugamije kurushaho kunoza imicungire y’imfungwa n’abagororwa ndetse no kwimakaza ubutabera bahabwa.

JPEG - 70.9 kb
Bamwe mu bafungwa ngo baba bafungwa barekurwa n’inkiko bagakomeza gukurikiranwa

Transparency international Rwanda ivuga ko bitewe no kudasobanukirwa n’amategeko abarengera rimwe na rimwe hari igihe ngo usanga uburenganzira bw’abafungwa bushobora guhungabanywa biturutse ku burangare, ku kazi katakozwe kinyamwuga cyangwa se kuri ruswa ihabwa abacamanza.

Kimwe mu bibazo uyu mushinga uzakemura ngo harimo icy’abakatirwa n’inkiko ibihano byo gufugwa babirangiza ntibasohoke mu magereza nkuko Appolinaire Mupiganyi umunyamabanga nshigwabikorwa wa transparency international ishami ry’u Rwanda yabibwiye abanyamakuru.

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’umutekano mu gihugu Amb.Valens MUNYABAGISHA, avuga ko uyu mushinga ushobora gutanga umusanzu ukomeye mu butabera mu gihe waba ushyizwe mu bikorwa nkuko wateguwe.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X