Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Rubavu: Abarenga ijana bamaze gufatwa bigize impunzi ngo bahabwe amafaranga

Mu karere ka Rubavu abaturage bakomeje gufatwa na UNHCR bigize impunzi ngo baratahutse kugira ngo bahabwe amafaranga nyuma yo kumenya ko UNHCR ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi ko impunzi z’abanyarwanda zitahuka kuri ubu zigiye kujya zihabwa ubufasha mu mafaranga aho guhabwa ubwo bufasha mu bikoresho n’ibiribwa nk’uko byajyaga bikorwa.

Kugeza ubu abatahuka imibare ikaba ikomeje kwiyongera, ariko ikibabaje ni uko hari abanyarwanda basanzwe batuye mu gihugu cyane cyane bo mu Karere ka Rubavu nabo bigira impunzi ngo bakunde bahabwe amafaranga.

Nkuko byemezwa n’ubuyobozi bwa UNHCR ngo abagera ku ijana bamaze gufatwa bari kwiyandikisha ngo bashyirwe ku malisiti yo guhabwa ayo mafaranga.

Kuri ubu, Umunyarwanda wese ukiri impunzi azajya ahabwa ubufasha mu mafaranga igihe atashye mu Rwanda aho guhabwa ibikoresho n’ibiribwa.

Umuntu mukuru umwe azajya ahabwa amadorali 250 y’amerika ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 200 naho umwana abarirwe amadorali 150.

Ibi byose bikurikirwe na telefoni ngendanwa izajya ihabwa utahutse ku buntu.

Uretse ubwigenge mu gukoresha ubufasha bahabwa, indi nyungu yitezwe muri iyi gahunda nshya yo guha mafaranga abatahuka aho kubaha ibikoresho ngo ni uko izagira uruhare mu kureshya abanyarwanda gutahuka mbere y’uko itariki ntarengwa yo gukuraho ubuhunzi ku banyarwanda igera,ku mpera za 2017.

Kuri iki kibazo Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwampayizina Marie Grace aganira na Imirasire.com kuri iki kibazo niba byaba biterwa n’ubukene yavuze ko ibyo bintu batabizi ahubwo ko bagiye kubigenzura ngo barebe ko aribyo koko.

JPEG - 30.2 kb
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwampayizina Marie Grace

Yagize ati: “ Ibyo bintu ni ubwa mbere tubyumvishe ariko biramutse bibaye ari byo byaba ari umuco mubi , tugiye kubikurikirana abo byagaragaraho bagahanwa cyangwa se bakigishwa kureka uwo muco mubi.”

UNHCR ivuga ko yiteze ko nibura abanyarwanda b’impunzi nibura ibihumbi 20 bagomba kuba batashye mbere y’uko umwaka wa 2017 urangira.
Kugeza ubu abarenga ibihumbi bibiri bakaba bamaze gutahuka nyuma yo kumenya ko bahabwa amafaranga.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X