Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Abayobozi bashyigikira abubaka mu kajagari bari mu mazi abira

Nyuma yaho bigaragariye ko hari bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bagira uruhare mu kubaka mu kajagari ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwashyizeho ingamba zikakaye harimo ko umuyobozi uzafatirwa mu ricyo cyaha azahita yirukanwa ku kazi ndetse agashyikirizwa ubutabera nkuko byemejewe na Busabizwa Parfait umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu.

Mu kiganiro umujyi wa Kigali wagiranye n’itangazamakuru umuyobozi w’umujyi wungirije ushinzwe ubukungu Busabizwa Parfait yavuze ko umujyi wa Kigali mu byo ukora washyize ingufu cyane mu kurwanya akajagari mu myubakire aho bimaze kugaragara ko hari bamwe mu bayobozi binzego z’ibanze babigiramo uruhare.

Parfait yagize ati:” Umujyi wa Kigali mu byo dukora byose twashyize imbaraga mu byo kurwanya akajagari nk’uko mu bibona hari abantu bitwikira amajoro ahandi abaturage bakorana n’abayobozi babo bakarara bubaka. Hari na bamwe mu baturage basaba ibyangombwa byo gusana ariko ugasanga yubatse indi nzu ku ruhande y’ibyumba nka bitatu.”

JPEG - 20.1 kb
Busabizwa Parfait Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu

Yakomeje avuga ko kubera ayo manyanga akoreshwa hakubakwa mu kajagari byatumye bafata icyemezo cyo gukorana n’abaturage bakazajya baba aribo baranga ahari kubakwa mu buryo butemewe n’ubuyobozi.

Ni muri ubwo buryo umujyi wa Kigali washyizeho ibihano bikakaye abayobozi b’inzego z’ibanze bagira uruhare mu iyubakwa ry’aka kajagari azajya ahanwa kuko n’ababifatiwemo bahawe ibihano.

Ibihano bibateganyirijwe harimo kwirukanwa ku kazi ndetse n’ibihano birimo gushyikirizwa ubutabera inkiko zikamubaza ibyo yakoze.
Umuturage uzajya ufatwa yubatse bitemewe nawe azajya akurikirwanwa abibazwe.

Ikindi ni uko hashyizweho nimero ya telefoni abaturage bazajya bakoresha batanga amakuru kubera izo mpamvu rero ntitwagera ahantu hose bikorerwa ariko tuzifashisha abaturage tugiye gushyiraho umurongo wa telephone aho umuturage azajya ahamagara umuntu amwitabe amwibwire hanyuma agatanga amakuru.

Uzajya atanga amakuru agomba kuzajya aba yizeye ko agiye gutanga amakuru ariyo ntibibe guhamagara ubeshya cyangwa kuko hari ciyo mupfa n’uwo urega.”

Busabizwa Parfait avuga ko umuturage uzajya atanga amakuru afite ubuziranenge azajya ahembwa ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda (50 000Frws).

Yagize ati:”guhera kuruyu wa 01 werurwe 2017 umuturage uzajya abona inzu izamuka afite amakuru ahagije azi neza ko nta byangombwa uwo muntu afite, azi neza ko aho hantu hatemerewe kubakwa azajye atubwira hanyuma nitumara kugenzura tugasanga ayo makuru yaduhaye ariyo uwo muturage tuzajya tumuha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 (50000frw).”

Uzajya uhamagara azajya atanga imyirondoro ye kugirango nibasanga ibyo yavuze aribyo bamugezeho ibihembo bye ariko kandi ngo azajya agirirwa ibanga ku buryo ntawe uzajya amenya uwatanze amakuru.

Nimero umuturage azajya ahamgaraho ni 3262, uyu muyobozi kandi avuga ko ibi ngo bizafasha kurwanya no guca burundu ikibazo cyo kubakwa mu kajagari by’umwihariko mu mujyi wa Kigali.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X