Monaco cosmetics

Nyuma y’intara y’Uburasizuba mu Rwanda, ubu Uganda inzara iravuza ubuhuha

Igihugu cya Uganda ubu kibasiwe n’inzara idasanzwe aho byibura kimwe cya gatatu cy’igihugu ubu kibasiwe n’inzara idasanzwe. Cyane cyane mu Burasirazuba no mu majyepfo.

Intara ya Karamoja mu iri mu majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Uganda, niyo yibasiwe cyane n’icyorezo cy’inzara.

JPEG - 24.8 kb
Intara ya Karamoja ubu ni uku imeze kubera inzara ihavugwa

Leta ya Uganda ivuga ko ibice birenga mirongo itatu ku ijana by’igihugu muri iki gihe bifite ikibazo gikomeye cy’ibura ry’ibyo kurya.

Ibi bije nyuma y’igihe kirekire mu bice byinshi by’igihugu havugwa amapfa yatewe n’izuba ryacanye igihe kirekire.

Si muri Uganda gusa havugwa inzara kuko no mu bihugu bituranye na Uganda hari kuvugwa inzara nayo yatewe n’amapfa.

Leta ya Uganda yatangiye ibikorwa byo kwita ku bashonje cyane ariko abagenerwabikorwa bo bavuga ko ubwo bufasha bagenerwa bugenda biguru ntege.

Intara ya Karamoja mu iri mu majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Uganda, niyo yibasiwe cyane n’icyorezo cy’inzara, ariko kandi n’ibice by’u burasirazuba hamwe n’amajyepfo ugana mu Burengerazuba ntibyorohewe.

Iyi nzara ivuzwe muri Uganda ije nyuma y’aho tumwe turere tugize intara y’uBurasirazuba tuvuzweho amapfa yatumye abaturage benshi basuhukira muri iki gihugu cya Uganda.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X