Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> 

Derek arahakana ibyo itsinda rya Active rishinjwa n’abafana baryo anakomoza kuri Guma Guma

Derek ubarizwa mu itsinda rya Active aratera utwatsi iby’abafana baryo bayishinja ko iri mu nzira zo kuzima dore ko ngo batagikunze kugaragara mu bitaramo n’indirimbo zabo zikaba zitacyumvikana.

Uyu musore aganira na Imirasire.com yavuze ko ibyo abantu bavuga atari byo kuko n’ikimenyi menyi ngo bafite imishinga myinshi haba muri Studio ndetse no gutegura ibitaramo hirya no hino.

JPEG - 62.7 kb
Itsinda rya Active

Abajijwe niba uku gushinjwa kugenza umuziki wabo biguruntege bitaba imbogamizi yo kuba batagaragara mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, uyu musore yatunguwe avuga ko atari azi ko iri rushanwa ryegereje, ibintu byatanze isura koko ko aba bahungu bashobora kuba batakita ku bikorwa bya muzika.

Gusa yagarutse ku bategura iri rushanwa avuga ko nibabona iri tsinda rikwiye kugaragaramo ku nshuro yaryo ya VII ngo bazarijyamo nta kabuza, ariko ntiyatangaje ibikorwa nibura bakoze byashingirwaho bashyirwa muri iri rushanwa.

JPEG - 100.8 kb
Derek ubarizwa mu itsinda rya Active

Yagize ati”Nta nubwo nari nabizi ko Guma Guma iri hafi kuba,gusa ibyaribyo byose hari abashinzwe gutora abahanzi bakwiye kujyamo,ni ugutegereza tukareba.”

Uretse kuririmba no kubyina biryoheye buri wese,iri tsinda rya Active mu minsi ishize ryari rimaze iminsi rivugisha abantu benshi cyane cyane kubera uko bagiye bavugwaho gukundana n’abakobwa babaye ba nyampinga, aho Derek yari mu rukundo na Miss Sandra Teta, Olivis na Miss Vanessa na Tizzo akavugwaho kuba mu rukundo na Miss Hitayezu Belyse.

Gusa ubu umuntu ntiyatinya kuvuga ko ari cyera habayeho kuko uko baje gutandukana ni nako umuziki wabo uvugwaho gucyendera nubwo bo bahamya ko bagezweho nkuko Derek yabihamishije indirimbo yabo bise “Final” baherutse gushyira hanze mu ntangiro z’uyu mwaka gusa benshi bakaba bakomeje kwibaza impamvu batakivugwa cyane mu itangazamakuru nkuko mu gihe gishize byari bimeze.

JPEG - 55.5 kb
Olivis ataratandukana na Vanessa
JPEG - 46.7 kb
Derek ubwo yari mu bihe byiza na Miss Sandra Teta bakiri mu rukundo

Active yamenyekanye cyane mu ku byina cyane no mu ndirimbo zitandukanye nka Slowdown,Tonight,Aisha n’izindi.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X