Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umukozi wo kwa muganga uzakoresha telephone mu kazi azubikirwa imbehe

Ubwo kuri uyu wa 01 Werurwe 2017 aribwo mu gihugu hose hatangiye gushyirwa mu bikorwa gahunda ya Minisiteri y’Ubuzima yo kubuza abaganga n’abandi bakozi gukoresha Telefone ngendanwa mu kazi, Minisiteri y’ubuzima iravuga ko hari ibihano bikomeye byateganyijwe harimo no kugabanyirizwa umushahara ku muntu uzagaragarwaho no kurenga ku mabwiriza, nkuko byemejwe n’umuvugizi wa minisiteri y’ubuzima Malick Kayumba mu kiganiro kihariye yagiranye n’umunyamakuru wa imirasire.com.

Ni kenshi kwa muganga, abaturage badasiba kwinubira serivisi z’ubuvuzi bahabwa mu gihe baba bagiye kwivuza aho bavuga ko barangaranwa ndetse akenshi bikabagiraho ingaruka mu gihe abaganga baba bibereye kuri telefone, bitaba cyangwa bari ku mbuga nkoranyambaga.

Aha hakaba hari n’ibitaro byakunze gutungwa agatoki n’abaturage mu mitangire mibi ya serivise harimo nk’ibitaro byo ku muhiha mu mujyi wa Kigali.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ikaba mu minsi ishyize yatangaje ko nta muganga uzongera gukoresha telefoni mu gihe ari mukazi.

Icyi cyemezo kandi ntikireba abaganga gusa, kuko n’abandi batanga serivisi zitandukanye z’ubuzima nabo barebwa nacyo.

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa imirasire.com yagiranye n’umuvugizi wa minisiteri y’ubuzima Malick Kayumba yavuze ko kuruyu wa 01 werurwe aribwo iyo gahunda yatangiye mu gihugu n’ubwo ntamihango y’ihariye yo gutangiza ku mugaragaro yahabaye , kuko byakozwe n’abashinzwe ubuzima kuri buri Karere.

JPEG - 24.4 kb
Umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima Malick Kayumba

Yagize ati:” nibyo koko kuri uyu wa mbere nibwo iyogahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu gihugu hose hakaba hari abashinzwe ubuzima ku karere bagomba kugera ku bigonderabuzima ndetse n’ibitaro harebwa niba iyogahunda yubahirijwe”

Umunyamakuru amubagije kubakozi bazarenga ku mabwiriza niba haribihano byateganyijwe, Kayumba yavuzeko ibyo bihano bihari Ati:” mu byukuri umukozi wese uzarenga ku mabwiriza yatanzwe naminisiteri y’ubuzima azafatirwa ibihano bikomeye, kuko tuzabanza ku mugira inama nyuma tubimumenyeshe mu inyandiko, nakomeza kwinangira azafatirwa ibihano bishobora kuzamugiraho ingaruka kuko ashobora ku zagabanyirizwa umushahara we”

Kayumba yavuze ko hazaba hari telephone yagenwe ku mukozi washaka guhamagara mu genziwe ashaka ku mubaza ibijyanye n’ubufasha.

Ubusanzwe ibitaro byinshi usanga bifite telefoni ntagendwana (zo mu biro) zifashishwa mu kazi, zikaba zishobora no gutanga umusaruro kurushaho
Byakunzwe kuvugwa ko mu kazi gatandukanye mu bigo bya leta cyane cyane ibitanga serivisi zijyanye n’ubuzima usanga hari umusaruro utagerwaho neza uko byifuzwa kubera kwirirwa ku mbuga nkoranyambaga no gukoresha izo telefoni muri gahunda zitagendanye n’akazi.

Aha niho Kayumba yavuze yuko bizeye ko iyigahunda izatanga umusaruro ushimishije mu bijyanye no kunoza serivise z’ubuzima za kunzwe kuvugwa ku genda biguruntege hirya nohino mu bitaro ndetse no kubigo nderabuzima.

Ibi ngo bigomba kubahirizwa mu rwego rwo kunoza serivisi zihabwa abagana ibitaro n’ahandi hatangirwa serivisi z’ubuzima.

Iyi ni imwe mu mpamvu zatumye iyi Minisiteri ifata uyu mwanzuro wo guhagarika ikoreshwa rya telefoni ngendanwa kwa muganga cyane cyane mu masaha y’akazi.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X