Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Igihembo Miss wa mbere w’u Rwanda yahawe cyatangaje imbaga hagendewe ku cyahawe Iradukunda Elsa

Nyampinga wa Mbere w’u Rwanda Uwera Dalila nyuma yo kwambikwa ikamba taliki 17 Ukuboza 1993 yahembwe amafaranga ibihumbi 50 y’u Rwanda.

Aya mafaranga yagerarinyijwe n’imodoka ifite agaciro ka miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda Miss Iradukunda Elsa azajya ahembwa hakiyongeraho umushahara w’ibihumbi 800 buri kwezi, maze bitangaza benshi.

Aya mafaranga yayahawe mu gihe yari akiri umunyeshuri mu ishuri ryisumbuye rya IFAK byatumye yongera kwigirira icyizere nk’umuntu ushoboye,ari nabyo ashingiraho kugeza ubu avuga ko atewe ishema no kuba acyitwa Nyampinga w’Urwagasabo.

Miss Uwera Dalila nyuma yo kwambikwa ikamba yaje kujya mu gihugu cy’u Bubiligi aza kumenyana n’umugabo witwa Dirk bakundanye kugeza barushinze tariki ya 27 ukuboza 2013.

Ibi byaje kugaragazwa n’ibirori by’ubukwe baje gukorera i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali, aho batumiye inshuti n’abavandimwe mu kwifatanya nabo.

Gusa kuri ubu uyu munyarwandakazi yatangarije itangazamakuru ko yamaze gutandukana n’umugabo we akaba aribwo arimo kurushaho kumera neza bityo ngo akaba agiye kuboneraho kwita ku bikorwa bye ndetse n’umuryango we.

Yagize ati “Mba mu gihugu cy’u Bubiligi mu Mujyi wa Bruxelles, muri make ku mpanvu zateguwe na Nyagasani ntibyakomeje […]Hashize igihe maze gukora divorce[gatanya] meze neza kurushaho."

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X