Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Udukoryo 5 Senderi akoresha ngo avugwe iyo atacyumvikana

Senderi International Hit , umwe mu bahanzi nyarwanda bakunze kurangwa n’udushya ndetse n’udukoryo utapfa gusangana abandi bahanzi bimaze kugaragara ko iyo abonye yazimye ( imvugo ikoreshwa mu myidagaduro iyo umuhanzi nta bikorwa afite bituma avugwa mu itangazamakuru) ahita ahimba ikintu kiri butume avugwa kugirango atibagirana.

Uyu muhanzi ukunze gushotora abahanzi bagenzi be rimwe na rimwe ugasanga ari gutukana n’abafana ku mbuga nkoranyambaga cyangwa se abakunzi b’imyidagaduro ugasanga bamwibasiye, twabatoranyirije ibintu bitanu Senderi yakoze bikagaragara nk’uburyo bwo kwitaka ko ari umuntu ukomeye nta kindi kibyihishe inyuma ari ukugira ngo avugwe.

*Murabyibuka Senderi amurika indirimbo ye yari iririmbwe mu rurimi rw’ igifaransa yise ‘Je suis là’, Senderi yasobanuye uko yanyuze muri Kaminuza ya Harvard imwe mu makaminuza akomeye ku isi bitajya bipfa korohera ubonetse wese kujya kwigamo nkanswe Senderi.

Abajijwe uko yaba yaranyuze muri iyo kaminuza ahita atungurana asubije ikibazo gitandukanye n’icyo yari abajijwe.

Yagize ati“iyo wanyuze mu gisirikare, nta kintu cyose utakora muri iyi si.
Igisirikare nanyuzemo cya RPA rero kinarenze Kaminuza ya Harvard.”

Iyo mpamvu ikaba ari na yo nkuru Senderi International Hit ashingiraho avuga ko "yanyuze muri kaminuza ya Harvard", kabone nubwo mu buryo bufatika atayikandagiyemo.

*Senderi kandi akunze kugaragara mu nkuru yikundishije ku bahanzikazi cyangwa se abanyamakurukazi aho mu minsi ishize yavuzwe cyane ko ari murukundo na Gaby Kamanzi ndetse bitewe n’amagambo yari yamwanditseho ku ifoto ye yari yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram , akavugwa cyane, ibi bigatuma aboneraho kuvuga ko ari gukora amashusho y’indirimbo ‘Convetion’ kugeza ubu amaso akaba yaraheze mu kirere.

PNG - 264 kb
Ngayo amagambo yari yanditse ku ifoto ya Gaby

Ikindi muribuka ko byigeze kuvugwa ko ari mu rukundo n’umunyamakuru Anitha Pendo ko bagiye no gukora ubukwe nyuma Anitha akabyamaganira kure.

*Kugeza ubu noneho Senderi kubera ko amaze iminsi ntakimuvugwaho yashyizeho amabwiriza abanyamakuru bagomba gukurikiza mu gihe bamushakaho amakuru.

Dore amwe mu mabwiriza yashyize ku rukuta rwe twa instagram agomba gukurikizwa mu gihe umunyamakuru amushakaho amakuru

1) Ntiwemerewe kumbaza kuri Phone byibura utamaze imyaka nibura itatu ukora uwo mwuga kandi uri Radiyo cg TV izwi.

2) Ntiwemerwe kunsanga mu nzira nigendera utanteguje cyangwa utanyeretse ikarita yakazi .

3) Niba utaramara iyo myaka mvuze nsaba wanditse nkuhe amahugurwa yo kuganira nanjye menye uburyo ndibukuganirizemo bujyanye nugitangira apana kunsanga mu nzira ngo hagarara.

4) Nta Radio cg TV nzongera guha amakuru kandi idacuranga ibihangano byanjye kuko muri iyi si ubufatanye nicyo cyambere.

*Ikindi uyu muhanzi yagiye atangaza ko natwara igihembo cya Primus Guma Guma Super Star azahita arongora ibi akaba yarabivuze inshuro zose yagiyemo dore ko atigeze anajyikozaho imitwe y’intoki ibyo kurongora tubiheruka ubwo.

*Sendeli kandi yagiye anakoresha uburyo bw’amafoto asekeje mu birori bitandukanye mu buryo bwo gushaka kuvugwa mu bitangazamakuru.

Reba nkaya uko byari byifashe





Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nzabonimana javan - 14/09/2017 saa 06:18

sender ubusanze akoriki
Kanda hano umusubize

GAKWAYA BERTIN - 14/08/2017 saa 10:41

IMPAMVU ADATWARA IGIKOMBE NI IBIKABYO AGIRA KANDI ARI UMUSAZA. IYO USHAJE UBA USHAJE.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X