Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Uzagaragaza ubucuti mfitanye n’umuhanzikazi nzegura muri Guverinoma

Mu gihugu cya Tanzaniya haravugwa umwuka utari mwiza hagati ya Minisitiri w’itangazamakuru umuco na Siporo Nape Nauye ndetse na Guverineri w’intara ya Dar es Salaam, Paul Makonda, Aba bombi bararebana ayingwe nyuma yaho Minisitiri Nape avuze ko atari byiza kuvuga mu mazina y’umuhanzi cyangwa undi wese waba acyekwaho ibiyobyabwenge kuko byaba ari ukwangiza izina rye mu gihe inkiko ziba zitaramuhamya ibyo byaha.

Kuri ayamagambo ya Minisitiri Nape hari bamwe mu banyepolitike barimo na Guverineri w’intara ya Dar es Salaam Makonda Paul aho batishimiye iryo jambo yavuze, aha Makonda yavuze ko ibyo Minisitiri Nape yavuze byaba ari ugushyigikira abahanzi kazi bitewe n’ubucuti bafitanye.

JPEG - 24.4 kb
Makonda Paul umuyobozi w’umujyi wa Dar Es Salaam

Makonda yagize ati:” impamvu tuvuga mu mazina abacuruza bakananywa ibiyobyabwenge bamwe bikababaza nuko muribo baba bafitanye ubucuti nabo bahanzi”

Nubwo Makonda atigeze avuga izina rya Minisitiri Nape, abasesenguzi bemeje ko Makonda yabivuze ashaka gutunga agatoki Minisitiri Nape kuko ariwe wari wavuze ko nta muntu ukwiriye kuvuga mu izina umuntu wese ucyekwaho ibyaha bijyanye n’ibiyobyabwenge

Mu kiganiro cy’iminota 45 cyatambutse kuri tereviziyo yitwa ITV Minisitiri Nape yavuze ko yatangajwe no kumva ko yaba afitanye ubucuti n’abahanzikazi, aha bakaba bashinja Minisitiri kuba afitanye ubucuti n’umuhanzikazi w’icyamare ukina filime witwa Wema Sepetu.

Minisitiri yavuze ko uriya muhanzi ari mushiki we yagize ati” numvise bavuga ko mfitanye ubucuti na Wema Sepetu , mu byukuri uriya ni mushiki wanjye kuko ise umubyara ni murumuna wa papa urumva ko ari mushiki wange".

Aha niho Nape yavuze ko abantu babura icyo kuvuga ahubwo bagahitamo gusebanya
Nape yavuze ko umuntu wese uzaramuka yerekanye ibimenyetso bifatika yaba afitanye na Weme Sepetu, ko azahita ava ku buminisitiri

Ibi bije nyuma yaho byagiye bivugwa mu bitangazamakuru yuko hari bamwe mu bahanzi bo mu gihugu cya Tanzania bacuruza ibiyobyabwenge ndetse hakaba hari naba bikoresha mu kubinywa.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X