Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kamonyi: Umwana w’imyaka 9 yishwe ahotowe

Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Gashyantare 2017, Umutesi Chantal umwana w’imyaka 9 yishwe anizwe n’umuntu utaramenyekana. Birakekwa ko uwo mwicanyi yaba yihishe mu ishyamba rya Kanyinya.

Ubu bwicanyi bwabereye mu murenge wa Rukoma uherereye mu karere ka Kamonyi mu ntara y’Amajyepfo.

JPEG - 24.8 kb
CIP Andre Hakizimana umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyepfo

Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyepfo CIP Andre Hakizimana yemeje iby’uru rupfu avuga ko nyakwigendera yishwe yari kumwe na musaza we w’imyaka 4.

Ubwo yavuganaga n’abanyamakuru, CIP André Hakizimana, yagize ati: "Aka kana umugizi wa nabi yagatwaye mu gashyamba arangije arakaniga ahita agenda ariruka. Kugeza ubu ntarafatwa ariko ubungubu turimo turashakisha. Uwo mwana yari kumwe n’akandi kana gasaza ke gafite imyaka ine, ako kana kaguye igihumure abantu babanza kugirango nako yagakomerekeje ariko abantu bagiye kureba basanga ntaho kakomeretse. Ubu dutegereje gukorana n’ako kana kugirango turebe niba gashobora kuba kamuzi (uwishe mushiki we bari kumwe)... Turakabaza niba karamubonye noneho amakuru aduha adufashe gukomeza iperereza neza."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Jean de Dieu Nkurunziza, n’ubwo ari mu kiruhuko cy’akazi (Congé), yabwiye abanyamakuru ko ayo makuru na we yayamenye, umurambo w’umwana wishwe ukaba wajyanywe mu bitaro bya Remera Rukoma naho umugizi wa nabi wamwishe we akaba arimo guhigwa mu ishyamba rya Kanyinya bikekwa ko ari ryo yihishemo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X