Monaco cosmetics

Abagera kuri 20 ba M23 bamaze kugwa mu mirwano

Igisirikare cya Congo, FARDC, cyamaze gutangaza imibare yemeza ko zishe abarwanyi 20 b’umutwe wa M23, imirwano yatangiye mu mpera za mutarama mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuya 02/03/2017 gitangwa na Gen. Léon Mushale, uyobora ibitero bya gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru, yavuze ko iriya mibare ari iyo mu bitero byo kuwa 31 Mutarama n’ibyo kuwa 20 na 22 Gashyantare 2017.

Yagize ati “Imibare y’ibitero igaragaza abantu 20 bapfuye ku ruhande rw’abo twarwanaga, 25 bafashwe bunyago n’abasirikare babiri ba FARDC bishwe, abandi batandatu barakomereka.”

Hagati muri Mutarama, Guverinoma ya RDC n’abaturage bakomeje kuvuga ko hari abarwanyi ba M23 bitwaje intwaro binjiye mu gace ka Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru baturutse muri Uganda, aho bari barahungiye kuva mu 2013.

Muri uku kwezi kandi nibwo Ingabo z’u Rwanda, zatangaje ko hari itsinda ry’abasirikare 30 bavuga ko ari ab’umutwe wa M23 binjiye ku butaka bw’u Rwanda bahunze Ingabo za Congo, FARDC.

Ibi bibaye mu gihe kuwa kabiri tariki ya 28 Gashyantare 2017 hashyizweho itsinda rishinzwe iperereza mu nama nkuru y’akarere k’ibiyaga bigari ryatangiye iperereza rigamije gushakisha aho ingabo za M23 zari zarahungiye muri Uganda aho ziherereye.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Nizeye jluc - 7/03/2017 saa 16:11

Abo barwanyi ba M23 baragapfa bashireho babuza abaturage amahoro nababashyigikiye ntamahoro bazagira
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X