Monaco cosmetics

Ubufaransa:Umujyanama wa François Fillon yongeye gupfobya Jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda

Bernard Debré umujyanama wa François Fillon yongeye kurangwa n’ingengabitekerezo ya Jenocide yakorewe Abatutsi mu w’1994 maze yemeza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri.

Ibi yabitangaje mu gihe uyu Fillon abereye umujyanama mu bya Politiki yiyamamariza kuyobora Ubufaransa muri manda y’imyaka itanu iteganyijwe, bikaba bisobanura ko aramutse atorewe kuba perezida igihugu cyakomeza kurangwamo iyo ngengabitekerezo.

JPEG - 40.6 kb
François Fillon uhabwa amahirwe yo kuba Perezida w’Ubufaransa

Bernard Debré aganira na Jeune Afrique yavuze ko nta cyaha na kimwe igihugu cy’Ubufaransa gikwiye kugerekwaho ku byerekeye Jenoside yo mu Rwanda kuko ntaho bahuriye nayo mu gihe ibimenyetso byakusanyijwe bigaragaza uruhare icyi gihugu cyagize muri Jenoside yabaye.

Abajijwe niba koko ingabo z’Ubufaransa nta ruhare zagize mu macakubiri yavuyemo Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu mugabo yavuze ko bidashoboka ko abasirikare b’Ubufaransa bari mu Rwanda icyo gihe batari babogamiye ku ruhande rw’Abahutu bakoraga Jenoside.

Yagize ati” Ntabyo. Nta byaha Ubufaransa bwakoze muri Jenoside, nta n’ubwo bishoboka ko ingabo z’Ubufaransa zari mu Rwanda zaba zarafashije uruhande rw’Abahutu bakoraga Jenoside. Ibyo ntabyo nemera.”

Bernard Debré wemera ko mu Rwanda habaye Jenoside, yagaragaye muri icyo kiganiro nk’uwemera ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri kuko yavuze ko “… Abahutu bishe Abatutsi, ariko nyuma, Abatutsi nabo bakaba barishe Abahutu mu bikorwa byo kwihorera.

JPEG - 20.3 kb
Bernard Debré umujyanama wa François Fillon

Gusa ku rundi ruhande,Bernard yemera ko Jenoside yakorewe Abatutsi itatewe n’ihanurwa ry’indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana ahubwo yemeza ko na mbere ayo mahano yategurwaga nk’uko ngo yari yarabimubwiye na mbere atarapfa.

Bernard Debré ubusanzwe ni umudepite mu nteko ishinga amategeko y’Ubufaransa akaba ari n’umujyanama wihariye wa François Fillon wiyamamariza kuyobora Ubufaransa ariko akaba yari yarize ibijyanye n’ubuvuzi bw’indwara z’imitsi.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

peace - 14/04/2017 saa 07:49

Ibi ntibikwiriye guhagarika Abanyarwanda umutima. Nta munyarwanda ukunda igihugu ke wata umwanya aburana n'abaofobya Jenoside yakirewe Abatutsi.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X