Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Urujijo: Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisenyi rumaze imyaka ine rutuzura

Bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside mu karere ka Rubavu barasaba ko ibikorwa byo kubaka urwibutso rwa Jenosode yakorewe Abatutsi rwa Gisenyi byashyirwa mu ngengo y’imari y’akarere.

Ibi ngo bikozwe nibwo buryo bwatuma uru Rwibutso rumaze imyaka irenga ine rwubakwa rutuzura mu rwego rwo guhesha agaciro ababo bazize Jenoside no kubungabunga amateka yayo.

JPEG - 53.8 kb
Iyuzura ry’uru rwibutso rikomeje kuba urujijo

Uru rwibutso rwubatse mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu rugizwe n’imva ishyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside ndetse n’inzu yagombye kuba irimo ibimenyetso by’amateka ya Genoside yakorewe Abatutsi, uru rwibutso rumaze imyaka irenga ine rwubakwa, kandi ngo uruhare runini ni urw’abaturage.

Uru rwubutso ntiruruzura yewe hari n’aho bigaragara ko ibikorwa by’inyubako byangizwa n’amazi y’imvura.

Abayobozi b’akarere ntacyo batangaza ku idindira ry’uru rwibutso

Ikinyamakuru Imirasire.com cyashatse kumenya impamvu uru rwibutso imirimo yarwo yadindiye maze gihamagara Madame Uwampayizina Marie Grace, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage maze asubiza ko arwaye ari kwa muganga.

Ikinyamakuru Imirasire.com nticyacitse intege cyongeye guhamagara umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Rubavu, Nsabimana Sylvain asubiza ko yagiye I Rusizi.

Nyuma ikinyamakuru cyahamagaye Vice Mayor ushinzwe iterambere ry’ubukungu Murenzi Janvier we asubiza ari mu nama.

Cyakora ikinyamakuru Imirasire.com nticyabashije guhamagara umuyobozi w’akarere Sinamenye kuko we ari mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu, ariko cyifashishije kimwe mu bitangazamakuru bikorera mu Rwanda, ubuyobozi bw’akarere bwari bwatangaje ko bwemera ko habayeho idindira ryarwo, bukaba bwarijeje ko ku ngengo y’imari ya 2017 na 2018 hazaboneka amafaranga yo kurwuzuza.

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Genoside IBUKA muri aka karere, uvuga ko, utiyumvisha ukuntu uru rwibutso rwamara igihe kinini rwaradindiye rutubakwa ngo rwuzure, ibi ngo bifite ingaruka ku mateka ya Genoside.

Kimwe mu byo abarokotse Genoside basaba byatuma uru rwibutso rwuzura, ngo ni uko ubuyobozi bwabishyiramo imbaraga, dore ko ngo ibi bikozwe byakuraho urujijo kuko hari n’abaturage bagize uruhare mu kubaka urwo rwibutso binubira ko rutuzura.

Umushinga wo kubaka uru rwibutso wagaragazaga ingengo ingana na Miliyoni 120 z’amafaranga y’u Rwanda, aho ibikorwa byo kurwubaka bigeze ngo bimaze gutwara miliyoni 75,akarere ngo katanzemo atageze kuri miliyoni 30 andi yose n’uruhare rw’abaturage.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Bayijahe Noheri - 30/04/2017 saa 17:14

Urworwibutso ni rwitabweho.
Kanda hano umusubize

- 30/04/2017 saa 17:10

urwo Rwibutstso rukwiriye kwitabwaho. kugirango nabazadukomokaho uko ibinyejana bizasimburana bazamenye Jenocide yakorew'abatutsi .
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X