Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

“Nyuma y’ibitaramo bya The Ben Guma Guma niyo itahiwe” Bubou

Iyo abakunzi b’umuziki nyarwanda babonye ukwezi kwa werurwe kugeze batangira gutekereza ku bitaramo bya Primus Guma Guma Super Star ndetse n’abahanzi utabibagiwe kuko uba ari wa mwanya wabo wo kwigaragaza ndetse no kwegera abafana babo.

Kuri ubu ikibazo kirimo kwibazwa na benshi n’ukumenya niba iri rushanwa rizaba cyangwa ritazaba.

Ibi bakabyibaza bakurikije ko bazi ko ibitaramo by’iri rushanwa bitangira nyuma y’icyunamo bikazasozwa muri kanama bakibaza niba bishobora kutagongana n’amatora ya Perezida wa Repuburika ateganijwe kuzaba muri Kanama uyu mwaka.

Ibi byatumye tubaza umuyobozi wa EAP Mushyoma Joseph Bubou umwe mu bafatanyabikorwa ba Bralirwa bategura iri rushanwa ngo amare amatsiko abakunzi biri rushanwa atangariza Imirasire.com ko iri rushanwa rizaba nta kabuza.

JPEG - 38.7 kb
Umuyobozi wa EAP Mushyoma Joseph Bubou

Yagize ati: “ Nyuma yo gushimisha abanyarwanda mu bitaramo bitandukanye aho twari twabazaniye umuhanzi The Ben ubu noneho ikigiye gukurikiraho ni Guma Guma turimo kwitegura gutangiza gahunda zose mu minsi mike turabagezaho uko iri rushanwa rizaba riteguye.”

Umunyamakuru yakomeje kumuhata ibibazo byerekeye iri rushanwa ariko amusaba ko yaba yihanganye ibindi byinshi byerekeye iri rushanwa ko bizatangazwa mu kiganiro n’abanyamakuru kizaba mu cyumweru gitaha.

JPEG - 68 kb
Urban Boyz begukanye iri rushanwa ku nshuro ya 6

Birumvikana rero ko abari bazi ko iri rushanwa ritakibaye abamaze amatsiko kubyerekeye uburyo iri rushanwa riteguye tuzabitangaza mu nkuru yacu itaha nyuma y’ikiganiro n’abanyamakuru.

Tubibutse ko Urban Boyz ariyo yegukanye iri rushanwa ry’umwaka ushize ryabaga ku nchuro yaryo ya 6.

ku nshuro ya mbere ryegukanywe na Tom Close, iya 2 King James, iya 3 Riderman, iya 4 Jay Polly, iya 5 Butera Knowless naho ubu iki gihembo kiri mu ntoki za Urban Boyz .

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X