Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Urubibi rw’ Rwanda na Uganda rugiye kumenyekana

Leta y’u Rwanda n’iya Uganda byatangiye ibikorwa byo kugaragaza imbibi zabyo mu mudugudu wa Nyabubare, akagari ka Nyarwambu mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi.

Umukozi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda uyobora komisiyo yashinzwe kongera kugaragaza izo mbibi, Eugenia Ngoga yabwiye itangazamkuru ko ari igikorwa cyiza kandi gifite akamaro mu buryo bw’umwihariko mu rwego rwo gukemura amakimbirane abaturage babona ashobora gukomoka ku mipaka idasobanutse.

Yagize ati:”Dufite gahunda tugira ngo ikemure amakimbirane amahane n’impaka zigenda zivuka mu bantu baturanye, cyane cyane ahantu hari imipaka idafite ibintu bifatika biyigaragaza nk’amazi imisozi n’ibibaya binini, wagiye ubibona nkuko tumeze nk’abagande imirima imwe iragenda ikinjira mu yindi, biriya bintu rero utabyitondeye byazazana ikibazo rimwe na rimwe.

JPEG - 63.3 kb
Aha barimo berekana aho uru rubibi ruherereye

icya mbere twabasabye ni ukuguma bakabana neza nkuko babanaga, ariko ikindi twabasabaga ni ukugira ngo bumve igikorwa icyo ari cyo, hari igihe cyabetera ubwoba.

Ikindi kandi tugira ngo noneho bamenye na biriya dukora n’ikibikoze icyi aricyo, akenshi n’ikibazo dufite ubu ngubu, imbago zariho kera abaturage ubwabo nibo bagiye bazisenya bazirimbagura bakurikiranamo ngo amabuye y’agaciro, noneho twagira ngo babirebe barebe uko tubikora mu kubaka ziriya mbago na bo ubwabo bagiremo uruhare kuzubaka”.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kaniga babwiye itangazamakuru, ko mu gishanga cya Kanyaruyonga kiri mu Kagari ka Nyarwambu mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi, ariho hari urubibi rugabanya ibihugu byombi.
Imbibi z’u Rwanda na Uganda ziramenyekana neza mu gihe gito kiri imbere

Iki cyiciro cyatangijwe mu murenge wa Kaniga kizasorezwa ku mupaka wa Gatuna, ikizakurikiraho gikomereze mu birunga.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X