Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Gisagara: Abayobozi bungirije ba karere baravuguruzanya ku kibazo cyabaturage bavoma ibishanga

Abayobozi b’Akarere ka Gisagara bungirije, baravuguruzanya ku kibazo cy’abaturage bavoma amazi y’ibishanga aho Umuyobozi wa karere ushinzwe ubukungu n’iterambere avuga ko abo baturage bitoroshye ko bagezwaho amazi kubera ko ako gari kari hejuru y’umusozi, mugihe umuyobozi w’Akarere w’ungirije ushinzwe imiberehomyiza y’Abaturage avuga ko icyabiteye aruko bitari muri Ingengo y’imari ( Budget) bityo bagomba kwihangana ku geza ubwo amafaranga azaboneka

Abaturage batuye mu kagari ka Cyumba mu murenge wa Muganza mu karere ka Gisagara nyuma yo gutuzwa mu mudugudu haciyeho imyaka itatu batarabona amazi meza akaba ariyo mpamvu bahisemo kugana ibishanga.

Aba ba baturage bavuga ko kuva batuzwa muri uwo mudugudu bagikora urugendo rurerure bajya kuvoma amazi yo mu bishanga kuko nta mazi bigeze begerezwa.

Bakomeza bavuga ko bakora urugendo rwa 4Km bajya kuvoma amazi mu bishanga, bavuga ko bagiye gutuzwa mu mudugudu bizeye ko banaciye ukubiri n’ikibazo cy’amazi kuko bizezwaga ko bazegerezwa ibikorwa remezo ariko ko atari ko byagenze.

Aha batujwe bahamaze imyaka itatu ari nako bakora uru rugendo bajya gushaka amazi nayo atari meza.

Umwe mu baturage yavuze ko abana babo bibasaba kuzinduka saa kumi z’igicuku bajya kuvoma kugira ngo nibura baze bajye ku ishuri basize amazi, bikabatera gukererwa kandi natwe ntacyo twakora kuko nta handi twakura amazi.

JPEG - 313.1 kb
Hanganimana Jean Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu

Ikindi kibateye impungenge nuko bakomeje kwibasirwa n’indwara ziterwa n’umwanda, kubera gukoresha amazi mabi.

Aba baturage bemeza ko hatagize igikorwa abana babo bakomeza kugirwaho ingaruka zirimo imikurire mibi kubera gukoresha aya ayo mazi .

Kuri iki kibazo twashatse ku menya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bu bivugaho maze tuvugana n’umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Hanganimana Jean Paul ntibya kunda ku ko inshuro zose twagerageje ku muhamagara ntiyigeze atwitaba, ari ko mu minsi ishyize uyu muyobozi akaba yaratangarije ikinyamakuru kimwe cya hano mu Rwanda aho yavuze ko impamvu aba baturage batinze kugezwaho amazi meza ari uko aho batuye bitoroshye kuyahageza.

Yagize ati: “ Aka kagari kari hejuru y’umusozi, byaratugoye kuhabona isooko ku buryo bworoshye.”

Gusa avuga ko hari icyiezere ko nabo amazi meza yabagezwaho mu gihe cya vuba.
Gusa w’umvise ibisobanuro byuwo mu yobozi biravuguruzanya n’ibyo umuyobozi wakarere w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Gasengayire Clemance yatangarije umunyamakuru wa imiraisre.com kuko yavuze ko impamvu yabiteye aru ko nta Ngengo y’imari yari yarateganyijwe.

JPEG - 108.6 kb
Gasengayire Clemance Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru yagize ati”: mu byukuri icyo kibazo tu kimenye vuba nabwo twakibwiwe n’abaturage ariko turiho turagishakira igisubizo kuko abo baturage twabazanye mu mudugudu kugirango babashe kugerwaho n’ibikorwa remezo bityo ko mu ingengo y’imari y’ubutaha nabo twabatekerejeho”

Ikindi nuko yavuze ko bariya baturage batavoma ibishanga ahubwo ahantu bavoma higeze kuba amavomo rusange ariko aza kwangirika bityo bitakwitwa ko bavoma ibishanga.

Ni kenshi usanga abaturage bakangurirwa n’inzego zitandukanye gutura mu midugudu kugirango babashe kubona ibikorwa remezo ariko bikarangira abaturage bakoze urugendo rurerure basubira aho bavuye, mugihe baba bashaka nk’amazi n’ibindi bitandukanye

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X