Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Rubavu:Aba DASSO mu mazi abira nyuma yo gufatwa bakira ruswa y’umuturage

Nyuma amwe mu bagize urwego rwa DASSO bakunze gutungwa agatoki ko bahohotera abaturage harimo kubakubita, ubu noneho ikivugwa mu Karere ka Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba ni abadasso bane bafashwe batse umuturage ruswa y’amafaranga ibihumbi icumi.

Aba basore uko ari bane bakorera mu murenge wa Rugerero, batawe muri yombi nyuma y’uko basanze umuturage witwa Nshimiyimana Patrick arimo kubaka umusarani n’igikoni binyuranyije n’amabwiriza agenga imyubakire, maze asaba imbabazi ariko biba iby’ubusa bamwaka ruswa y’amafaranga ibihumbi 20 ariko ababwira ko yabona ibihumbi 10 baremera.

Uyu muturage ngo yabanje kugira amakenga abanza kubimenyesha ubuyobozi ko hari ba Dasso bari kumwaka ruswa, maze bamubwira kuza kubanza gufotora amafaranga ari bubahe abigenza uko maze ubuyobozi buba hafi niko kubata muri yombi igitaraganya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Uwajeneza Jeannette, yemeza aya amakuru avuga ko koko aba ba Dasso batawe muri yombi bakira iyi ruswa y’ibihumbi 10.

Yagize ati; “Ni byo koko abo ba DASSO bafashwe bakira ruswa y’ibihumbi 10, bayaka umuturage wubakaga. Ni ibintu byari bimaze iminsi bivugwa ko uru rwego rwaka ruswa none turabyiboneye”

Uyu muyobozi yabwiye itangazamakuru ko barimo gusaba abaturage kugira ubwiherero, kugira igikoni cyubatse neza, mu rwego rwo kwirinda za ruswa za hato na hato aho icyo kibazo kigaragaye kandi bagatanga amakuru ku gihe.

Yagize ati” Abaturage nibadufashe bajye batanga amakuru, duce ruswa izana akarengane ku baturage.”

Mu gihe aya makuru yari akimenyekana Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba CIP Kanamugire Théobald avuze ko yamenye aya makuru, gusa nta byinshi yigeze atangaza.

Ibi bibaye nyuma yuko ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 1 Werurwe 2017, ubwo undi mu DASSO yakubitiraga umugore w’umuzunguzayi muri Gare ya Nyabugogo bikamuvuramo gukomereka kugeza ajyanwe kwa muganga.

Uyu Dasso witwa Dusenge Jean Claude yakubise umugore witwa Mukamazimpaka Florence amugira intere ariko muri ako kanya nawe ahita ajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi Kimisagara.

Si ubwa mbere uru rwego rwa Dasso rushinjwa ruswa, gukubita no gukomeretsa, kuko no mu minsi ishize higeze kuvugwa inkubiri y’amakimbirane akomeye hagati y’uru rwego n’abaturage by’umwihariko abacururiza mu kajagari babashinja kubahohotera gusa muri iyi minsi byasaga nibyacogoye.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X