Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Burera: Abonerwa n’imbogo barasaba kurenganurwa

Imbogo zo muri pariki y’ibirunga ziravugwaho kumena uruzitiro rwazo zikajya konera abaturage bo mu mirenge ikikije ibi birunga ya Gahunga na Rugarama mu karere ka Burera. Aba baturage bakaba basaba ubuyobozi kubarenganura dore ko iyo bagiye kwishyuza ibyangijwe n’izo mbogo basiragizwa bamwe bagahitamo kubireka banga guhora muri izo ngendo baza I Kigali. Ikigega cy’indishyi cyo gihakana ko kidatinda kwishyura ahubwo ko inzira zo kwishyura zoroshye.

Umwe mu baturage baganiriye na Imirasire.com ku murongo wa telefoni wo mu murenge wa Rugarama yavuze ko imbogo zirenga uruzitiro zikaza kubonera.

Ati “Ikibazo dufite buno, ni imbogo ziri kuritura amabuye y’aho twazitiye. Imbogo ziri kuza ziturutse mu ishyamba ziri gushaka inzira rwa ruzitiro zikarusenya.”

Izi mbogo mu cyumweru gishize, zonnye mu mudugudu wa Busura mu kagari ka Cyahi, mu murenge wa Rugarama. Mbere yaho tariki ya 21, na bwo imbogo zoneye abaturage ibirayi, mu mudugudu wa Muhabura mu kagari ka Karangara muri uwo murenge n’ubundi.

Undi muturage nawe waganiriye na Imirasire.com yagize ati “Turasaba ko mwatugereza kuri Fond de garantee (ikigega cy’indishyi) ubwo butumwa igakurikirana aho zitugeze ntitubure byose kandi mubona imbuto dutera, ari n’imirima ubu turi gusaruriza.”

Abaturage bavuga ko imbogo zona ibirayi aho zibicukura zikarya imishoro ndetse zona n’ingano zo ngo aho zizibonye zimera nk’iri kurisha bisanzwe.

Ubwone bw’imbogo n’igihombo zitera abaturage bunemezwa n’undi muturage wo mu mudugudu wa Remera mu kagari ka Nyangwe mu murenge wa Gahunga, aho avuga ko abenshi bahara ibyo zangije kubera gusiragizwa kugira ngo bishyurwe.

Agira ati “Imbogo ziratwonera cyane, bamwe tuziranye babikurikirana bagera aho bakarambirwa bagahara ibyo bonewe kubera kubasiragiza babuze amatike yo kujya i Kigali. Bandika raporo nibura bagaragaza uko byatangiye, bakajya mu Kinigi RDB (, ariko si yo isigaye ishinzwe iki kibazo kuva mu 2013), bakaboheraza i Kigali, ubwo rero umuntu utishoboye biramunanira.”

Aganira n’itangazamakuru, Umuyobozi ushinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi mu murenge wa Gahunga, Ugirimpuhwe Triphonie, avuga ko ikibazo cyo kurihisha ubwone bw’inyamaswa ku muturage kigoye cyane bitewe n’inzira bicamo.

Avuga ko higeze kubaho icyifuzo cy’uko abo bayobozi bo ku Murenge wabayemo ubwone ari bo bafasha abaturage mu kubuzuriza amafishi binyuze kuri Internet ariko ngo icyo gitekerezo cyarazimiye.

Abaturage ntibasobanukiwe n’inzira zo kwishyuza

Ubwo yavuganaga n’itangazamakuru kuri iki kibazo, Dr Nzabonikuza Joseph uyobora Ikigega Kidasanzwe (Special Guarantee Fund) kishyura ubwone bw’inyamaswa, avuga ko inzira binyuramo mu kwishyura abaturage itari ndende, ahubwo ngo hashobora kuba hari ikibazo cyo gusobanukirwa kw’abaturage.

Agira ati “Icyo abaturage bakora, babimenyesha ubuyobozi bubegereye umudugudu cyangwa akagari, ku murenge hakabaha impapuro buzuza, Agronome w’umurenge akajya gufotora ibyangijwe, bitarenze iminsi irindwi. Ku murenge ni bo batanga amakuru mu Kigega cyangwa abakozi bacu bahagenda bakaba ari bo bahabwa iyo fishe.
Iyo abaturage babashije kwishyira hamwe, umwe muri bo ajya i Kigali gutanga ibyo byangombwa, abo mu Kigega na bo bakaza kugenzura ubwone. Mu minsi 30 itarenga, haba habayeho gusinya amasezerano, amafaranga akaba yageze kuri konti z’abaturage.”

Dr Nzabonikuza Joseph avuga ko ikibazo gikunze kubaho igihe umuturage adasobanukiwe, ariko na bwo ngo bakomeza gusobanura. Avuga ko mu gihugu hose hari imirenge 54 ikunze kuvugwamo ibibazo byo konerwa n’inyamaswa, ku buryo hashyizweho umukozi kuri buri murenge amafaranga yashirira mu kubahemba aho kwishyura abaturage.

Avuga ko Komite zikuriwe n’Umuyobozi w’Umurenge ari zo zigeza amakuru ku Kigega ku buryo iyo amakuru bayabagejejeho vuba no kwishyura abaturage bibyihuta, ariko ngo iyo umuturage asiragijwe mu nzego z’ibanze icyo gihe bitera ikibazo.

Ati “Iyo umuyobozi w’umudugudu cyangwa uw’akagari ahagurutse akabibagiramo ntabwo umuturage avunika rwose. Ni ikibazo cy’imikoranire y’inzego ntabwo ari uko ikibazo gikomeye, ni byo tugerageza kugira ngo umuturage atavunika kuko ubuyobozi bwamwegerejwe.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X