Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Gicumbi: Yitabye Imana agwiriwe n’ikirombe.

Umugabo witwa Buturaga ukomoka mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Miyove yagwiriwe n’ikirombe yari yagiye gucukuramo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko ahita ahasiga ubuzima nkuko byemejwe n’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira

Uyu mugabo wari mukigero ki myaka 35 yagwiriwe n’ikirombe kuruyu wa 02 werurwe 2017 maze yitaba Imana, ibi bikaba byabaye ubwo yacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Miyove mu karere ka Gicumbi.

Iby’uru rupfu rwa Butaraga byanemejwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere ry’Akarere Muhizi Jule.

JPEG - 26.4 kb
Muhizi Jules Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa imirasire.com Jule yavuze ko ayo makuru ari ukuri gusa bakaba bategereje kumenya byinshi kuri ayo makuru kuko hari intumwa z’Akarere zoherejwe ngo zirebe niba haba hari n’abandi baba bari kumwe na Nyakwigendera.

Yagize ati:” Ayo makuru twayamenye mu gitondo duhita twohereza itsinda ngo rijye kureba uko byagenze ndetse niba haba hari nabandi baba bakomerekeyemo”

Umunyamakuru amubagije niba nta buryo buhamye bwashyirwaho bujyanye no gucunga umutekano kuri icyo kirombe, Jules yavuze ko usibye irondo rihakora naho ubundi ntabundi buryo bwihariye bwo kuhacungira umutekano ku ko ni ahanu hanini ku buryo bita koroha.

Akaba arinayo mpamvu ituma baza kuhacukura rwihishwa, ikindi nuko yavuze ko intandoro y’iyi mpanuka byaba bituruka kuri Kampanyi imwe yari yarahawe gucukura icyo kirombe nyuma bakaza kubona nta musaruro babona bigatuma bahita bahava, kandi mu masezerano bikaba bitemewe ko hagira abandi bahabwa icyo kirombe ku ko amasezerano yabo atari yarangira.
Bityo kuba nta kampani ikurikirana aho hantu nabyo byaba biri mu ntandaro y’izo ngaruka.

Gusa nonone akaba yavuze ko hagiye hamanikwa amatangazo agaragaza ko gucukura kuri icyo kirombe bitemewe nubwo hari bamwe bitwikira ijoro bakajya gucukura.

Ibi kandi byaje kwemezwa n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira , aho yavuze ko icyo kirombe yacukuragamo amabuye y’agaciro, arimo gasegereti, ku buryo bunyuranyije n’amategeko cyari cyarafunzwe n’inzego zibishinzwe.

JPEG - 35 kb
IP Gasasira Innocent umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru

IP Gasasira yavuze ko Buturaga akomoka mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Miyove, iki gikorwa kinyuranije n’amategeko yagikoze yitwikiriye ijoro ahagana saa munani z’ijoro; aho byabonywe n’abaturage bari bazindukiye mu mirimo yabo itandukanye babimenyesha Polisi yaho.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X