Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umwiherero: Perezida Kagame arasaba abayobozi gukorera mu mucyo

Mu mwiherero , Perezida Kagame arasaba abayobozi bakuru gukora cyane bagakorera mu mucyo kugira ngo babashe kugera ku ntego.

Nk’uko tubikesha perezidansi y’u Rwanda,muri uyu mwiherero Perezida Kagame yagarutse ku mikorere y’inshingano z’abayobozi abasaba gukorana umwete n’imbaraga kurusha uko basanzwe bakora.

JPEG - 63 kb
Perezida Kagame yasabye abayobozi gukorera mu mucyo no kwirinda ruswa

Ati “ Dushingiye kubyo dufite dukwiye gukora inshuro 3 zirenze kuzo dusanganywe kugira ngo tubashe .kugera ku ntego yacu. Iyo tudakoze ibyo tugomba tuba twemereye abatubuza guhanika intego zacu.”

Perezida Kagame yagarutse ku nshingano z’abayobozi abasaba ko bakwiye gukoresha amafaranga y’igihugu uko bikwiye birinda ruswa.

JPEG - 49 kb
Uhereye ibumoso ni Ambasaderi Olivier Nduhungirehe , Senateri Gakuba Jeanne d’Arc na Minisitiri Dr Gashumba Diane

Ati “Gukoresha amafaranga y’igihugu neza ufasha abaturage utabatse ruswa ntabwo ari ikintu kidasanzwe ahubwo ni inshingano”.

Biteganyijwe ko uyu mwiherero usoza imirimo yawo kuri uyu wa kane.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X