Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ikiganiro cyihariye ku buzima bwa Uwase Hirwa Honorine Gisabo - Dore AMAFOTO ari iwabo

Urugendo rw’abakobwa 15 bitabiriye irushanwa rya Nyampinga 2017, ryaje kugaragaramo umukobwa wakunzwe cyane ku izina rya Gisabo ubusanzwe amazina ye akaba yitwa Uwase Hirwa Honorine waje no kwegukana ikamba rya Miss Popularity (Nyampimga wakunzwe na rubanda) Imirasire.com ikaba yaramusuye mu rugo iwabo igirana ikiganiro nawe kirambuye.

Igikundiro yaje kugira ku bafana cyatumye yegukana ikamba rya Miss Popularity mu gihe benshi bari biteze ko ari we uri butsindire ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017.

JPEG - 91 kb
Uwase Hirwa ubwo yari agihatanira ikamba rya Nyampinga

Hamwe nibyagiye biranga uyu mukobwa rero mu rugendo rwe rwa Miss Rwanda, benshi bifuje kumenya ubuzima bwe bwa buri munsi maze Imirasire.com iramusura ibiva imuzingo, mu kiganiro kirambuye yagiranye na Gisabo kuri uyu wa Kane taliki 02 Werurwe 2017.

Mu rugendo twerekeza iwabo wa Honorine Umudugudu w’urumuri Akagari ka Rukiri ya I mu murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo twagezeyo ahagana saa 16h20 duhabwa ikaze.

JPEG - 62.1 kb
Igipangu cy’iwabo wa Gisabo

Yaduhaye karibu dukomeza mu ruganiriro mu kanya gato atangira kutuganiriza n’urwenya rwinshi igitwenge cy’urumenesha mbese morale ari yose bitanga isura ko ari umunyarwandakazi haba mu mico ndetse no ku kimero.

JPEG - 38.8 kb
Gisabo aduha karibu twinjira mu rugo

Dore uko ikiganiro kirambuye cyagenze

Imirasire:Watangira utwibwira birambuye tukamenya Uwase Hirwa Honorine(Gisabo) uwariwe?

Gisabo:Murakoze! Nitwa Uwase Hirwa Honorine,nkaba mvuka ku babyeyi babiri kandi ndacyabafite bombi, mfite barumuna banjye babiri umwe ari ku ishuri undi ni uyu ureba twamwise Kivamvari undi ni Nyirabihogo yose n’utubyiniriro twabahaye.

Amashuri abanza nayigiye muri APAPER nyuma ayisumbuye imyaka itandatu nyiga muri Lycée notre damme de Citeaux hanyuma nkomereza muri ULK ubu ndi mu mwaka wa mbere mu ishami ry’Ububanyi n’amahanga (International relations).

Mu buzima busanzwe nkunda gusenga no gusabana n’abantu kandi mvuga make y’ingenzi, ariko iyo bibaye ngombwa rimwe na rimwe ndirekura nkavuga menshi.

Ikindi ndi umuntu ukunda kugerageza amahirwe ahantu henshi hatandukanye kuko mba numva niyizeyemo ubushobozi nkubw’abandi bashobora kugira ngendera kuri Principe(ihame) ivuga ngo “If she can do this why not me” ugenekareje mu kinyarwanda "ko we ashoboye kuki njye byananira" ari nacyo cyampaye imbaraga zo kwinjira mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda.

Imirasire:Waduha ishusho y’urugendo rwawe mu irushanwa rya Miss Rwanda?

Gisabo:Rwari urugendo rurerure gusa kuri njye nibwiraga ko ruzaba rugufi, urumva byatangiye kuva muri Mutarama kugeza muri Gashyantare numva ari amezi make gusa uko iminsi yagiye ishira niko ibintu byarushijeho gukomera.

Nahereye mu ntara y”Iburengerazuba njya guhatana nyuma nza kumenyekana mu itangazamakuru buri gikorwa cyose nkoze kikagenda kigarukwaho, ni byinshi navuga ko nigiye muri urwo rugendo kuko ni byinshi nungukiyemo (it was Great Experience).

Imirasire:Ese kuki wahisemo kwinjira mu irushanwa uhagarariye intara y’Iburengerazuba?

Gisabo:Mbaye umunyapolitiki cyane navuga ko nari ndi muri gahunda yatembera u Rwanda kugirango mbonereho no kumenya uduce ntasanzwe nzi.

Imirasire:Ese ubusanzwe uvuka mu Burengerazuba?

Gisabo: Oya rwose!Mvuka i Kigali aha niho mu rugo niho nakuriye, ndakeka ko n’umusore uzansaba ariho azankura hhhhh Akubita agatwenge.

Imirasire:Ese ubundi izina Gisabo rikomoka he?

Gisabo: Birumvikana Gisabo ni izina ryaturutse ku gisubizo natanze ubwo nari mbajijwe ibyerekeranye n’imyambaro nari nambaye uko igaragaza ishusho y’Umunyarwandakazi, nasubije ko Umunyarwandakazi ari uteye nk’igisabo muri uwo mwambaro kandi ndumva ntarateye ibuye ku karere.

Imirasire:Mu rwenya rwinshi umunyamakuru ati”Ese koko uteye nk’igisabo?”

Gisabo: Hahaaaa ntabyo wabonye se? hhhhhhhhaa.

Imirasire:Muri mu mwiherero(Boot Camp) ni iki cyagushimishije?

Gisabo: Ikintu cyanshimishije ni ubumwe twari dufite , iyo abantu bahatana kugirango bahuze umugambi ntabwo ari ibintu biba byoroshye, ariko urumva sinzibagirwa impano zagiye zigaragara hagati yacu, gusetsa, kubyina, mbega sinzibagirwa ibihe nahagiriye.

Imirasire:Gisabo ni izina ryamenywe n’abantu benshi!Ese ugiye kuribyaza uwuhe musaruro?
Gisabo:Iri zina rizamfasha kubona serivisi zitandukanye kuko nkeka ko ntaho najya gukomanga ngo bange ku nkingurira, ndakeka ko nagize amahirwe yo kuba umwe muri ba Nyampinga bakunzwe cyane n’abanyarwanda kandi icyo bazantuma nzagitumika neza.

Imirasire:Ese uzibanda kuki mu gukoresha izina ryawe?

Gisabo:Nzibanda cyane ku mushinga(Project)narahiriye ubwo twari turi mu gitaramo Njyarugamba na Mvarugamba, aho umuntu ashobora kugusanga akakubwira ibihe bikomeye yanyuzemo,n’amateka ye nawe ukamubwira ayawe mukomorana ibikomere……..????????

Imirasire:Ese wumvaga ari nde uri butware ikamba?

Gisabo:Numvaga ari Uwase Honorine Gisabo (yivuga).

Imirasire:Wari ushingiye kuki?

Gisabo:Nashingira ko numvaga naje nzi icyo ndiguharanira ariko nanone nkagaruka ku magambo nkunda gukoresha cyane nanone yanakoreshejwe na Donald Trump avuga ngo niba ushaka gutsinda tekereza nk’umutsinzi(If you want to win think like a winer) sinatekerezaga ko nzatsindwa.

Imirasire:Ko benshi bakomeje kuvuga ko Iradukunda Elisa ririya kamba atari arikwiriye wowe urabivugaho iki?

Gisabo:Biragoye guca urubanza nyuma y’akanama nkemurampaka kuko ibyo kemeje nubundi ntacyo twabihinduraho mwifurije amahirwe (Good Luck to her).

Imirasire:Ukimara guhabwa ikamba rya Miss Popularity ababyeyi bawe babyakiriye gute?baraguhembye?

Gisabo: Yah! Barabyishimiye ahubwo ibijyanye n’ibihembo birateganywa! Ndakeka ari vuba aha nzanabatumira!

Imirasire:Hanyuma se uritegura kuzasubira muri iri rushanwa?

Gisabo:Oyaaa!Eeehh! Njya kwenda iki?buriya ikamba ntiryari iryanjye nta n’ikinyemeza ko nsubiyeyo naryegukana.

Imirasire:Gisabo uramutse umutunguye ari mu rugo wasanga yambaye ate?

Gisabo:Hari igihe mba niyambariye agasengeri n’agatenge nibyo nkunda kwiyambarira ni uko uyu munsi mwaje mwanteguje.

Imirasire:Ese ubundi ukora iyihe myitozo ngororangingo?

Gisabo:Nkunda kwiruka.

Imirasire:Wigeze kugaragaragara wigisha ijambo ry’Imana!Ese waba uri umuvugabutumwa?

Gisabo:Yego njya mbwiriza! ariko ndi umuvugabutumwa udashingiye ku idini runaka.

Imirasire:Ese ubundi usengera murihe dini?

Gisabo:Nsengera muri Zion Temple.

Imirasire:Ese Gisabo ni umukobwa ukunda kunywa iki?

Gisabo:Nkunda kunywa amata.

Imirasire:Iyo uri mu rugo ni uwuhe murimo ukunda gukora?

Gisabo:Nkunda guteka.

Imirasire:Ukunda guteka iki?

Gisabo:Nkunda guteka akaboga(avuga inyama).

Imirasire:Ese ufite umusore mukundana?

Gisabo:hhh ninjiye mu irushanwa ntawe,n’uyu munsi ntawe uri kubinsaba wagirango nta wambonye keretse niba ari buve muri mwe hhh! (Aseka cyane).

Imirasire:Hari abavuga ko iyo abakobwa binjiye mu irushanwa rya Nyampinga baba baciye ukubiri n’abasore bakundanaga kuko baba bazamutse ku yindi ntera! Ese nawe byaba byarakubayeho?

Gisabo:Kuri njyewe ninjiye mu irushanwa nubundi nta musore mfite dukundana,ariko ntekereza ko niyo nza kuba mufite rwose sinari kumwihakana na gato keretse ndamutse nubusanzwe ntaramukundaga.

Imirasire:Uramuteganya ryari?

Gisabo:Ndamuteganya igihe azaza nkamwiyumvamo kuko kugeza ubu nta n’umwe uraza ngo ankore ku mutima.

Imirasire:Urimo kwiga mu mwaka wa mbere muri ULK hanyuma ko mwemerewe kwiga (full scholarship) mu yindi kaminuza,uzabihuza ute n’aho wigaga?

Gisabo:Yah! birumvikana hariya biga Business Administration njye ndikwiga International Relations, ni umwanzuro ukomeye ngomba gufata ndacyabyigaho.

Imirasire:Ni iki wabwira abakunzi bawe bagushyigikiye muri ruriya rugamba rukomeye?

Gisabo:Ndabashimira kandi bakomeze bambe hafi, sinzabatenguha!umushinga wanjye nubundi ntiwahagaze ibyo nari gukora narabaye Miss Rwanda n’ubundi nzakomeza mbikore.

Hirwa iyo uganiriye na Uwase Hirwa Honorine Gisabo utungurwa nukuntu agusubiza asa n’ushyenga agusetsa mbese ubona ko nta bintu by’isoni agira bigaragara ko ari umukobwa wifitiye ikizere cy’ejo hazaza, ibi bigashimangirwa n’umubyeyi we (Mama we) aho yadutangarije ko yagiye abona impano zitandukanye z’umukobwa we kuva akiri muto tukaba tuboneyeho no kubararikira ikiganiro kirambuye twagiranye nawe mu nkururu yacu itaha ndetse na murumuna wa gisabo Kelia uzwi nka Kivamvari.






JPEG - 42.2 kb
Mu rugo iwabo usanga yisanzuye





Dore uko Gisabo aherutse kugaragara abwiriza ubutumwa bwiza

Fred&Bruce@Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 29/07/2017 saa 21:54

Cyane rwose niwe ariko ntakundi
Kanda hano umusubize

toles - 8/03/2017 saa 14:59

Mugira ibyo mwandika!!!!!!
Kanda hano umusubize

uncle - 8/03/2017 saa 21:31

Wewe se urabisomera iki?nanga ukuntu mwigize bamenya !reka tubisome twe tubikeneye
Kanda hano umusubize

ROBWISE - 8/03/2017 saa 07:48

nyamara igisabo niwe mwari muzima,ntumunyarwandakazi wari ukwiye ikamba.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X