Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kayonza: Ubujura bukabije bwatunye bahitamo ku rarana n’amatungo yabo munzu.

Mu karere ka Kayonza mu Murenge wa Rukara, haravugwa ubujura bukabije ahanini bwibanda ku matungo n’ibyo kurya, ibi bikaba byaratunye abaturage bafata icyemezo cyo kurarana n’amatungo yabo munzu mu rwego rwo kuyarinda abajura, ariko ayo makuru akaba anyomozwa n’umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirijwe ushinzwe ubukungu HARERIMANA J.Damascene uvuga ko ntabujura buhari ahubwo igihari ari imyumvire y’abaturage bumva ko badashobora kurara kure y’amatungo yabo

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Kayonza baravuga ko bahisemo kurarana n’amatungo munzu imwe kubera ko abajura babamereye nabi, kandi kuribo ngo aho kubura itungo ryawe wariha icyumba mukibanira

Ubu bujura bukaba bwiganje by’umwihariko mu kagari ka Rukara, ahitwa i Paris bumaze gufata intera yo ku rwego rwo hejuru, byatumye bahitamo kujya bararana n’amatungo yabo.

JPEG - 117.2 kb
Amatungo araramunzu imwe na banyirayo

Bamwe mu baturage bemeza ko basigaye barara umutima uhagaze kubera abajura, ari nabyo byatumye bahitamo gufata amatungo yabo bayashyira mu nzu bararamo.
Umwe yagize ati”: abajura baraza nijoro bagakingura aho turaza amatungo bakayatwara, nk’ubu ejobundi bantwaye ihene bayibagira hano kw’irembo kandi ariyo mba ntezeho icyakadutunze nk’amafaranga ya Mituweli.”

Aba baturage bahamya ko irondo ryakabaye ribafasha guhanga n’ubu bujura ridakora ari baringa, ngo kuko bitumvikana ukuntu abantu biba itungo bakaribagira aho, bagatwara inyama abanyerondo batarabimenya, nyamara batuye mu midugudu. Abanyerondo ngo baba biyicariye i Paris babona abantu bamaze kuryama nabo bakitahira.

JPEG - 144.7 kb
Uyu muturage ahamya ko nta rondo rikorwa

Twashatse ku menya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bu bivu kuri ki kibazo cy’a bajura maze mu kiganiro umunyamakuru wa imirasire.com yagiranye n’umuyobozi w’Akarere w’ungirije ushinzwe imibereho myizay’abaturage HARERIMANA J.Damascene avuga ko nta kibazo cy’ubujura gihari ahubwo igihari ari ari imyumvire y’abamwe mu baturage bumva ko batarara kure y’amatungo yabo.

JPEG - 41.1 kb
Umuyobozi w’Akarere w’ungirije ushinzwe imibereho myizay’abaturage HARERIMANA J.Damascene

Yagize ati:” Mu byukuri ntitwavuga ko mu karere ka Kayonza hari ubujura kuko amarondo ahari arakorwa cyeretse habaye hari hamwe muho amarondo adakora neza twareba uburyo hashyirwamo imbaraga”.

Ikindi nuko hari bamwe mubaturage baba bifitiye ubwoba gusa bacyeka ko bashobora kwibwa amatungo yabo bigatuma bafata icyo cyemezo ariko tugiye kuganira nabaturage kugirango tubabwire ko ataribyiza kurarana n’amatungo munzu kuko bishobora kubaviramo indwa ziterwa n’umwada bitewe n’isuku nke ishobora kuba aho harara amatungo arara.

Nikenshi usanga hirya no hino mu gihugu havugwa ikibazo cy’ubujura by’umwihariko ubw’amatungo aho usanga abaturage bafata icyemezo cyo kurarana nayo matungo mu nzu zabo mu rwego rwo kuyarinda ko yakwibwa.

Bagabo John.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X