Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Abanyarwanda benshi ku rutonde rw’abaturage batishimira imanza zicyemurwa n’abunzi

Mu gihe mu minsi ishize Abahesha b’inkiko bashyizwe mu majwi n’abaturage ko bakoresha imbaraga n’izina bahabwa n’amategeko bakabahohotera bagurisha ibyabo bitamvikanyweho n’impande zombie, kuri ubu hari ubushakashatsi bwagaragaje ko abaturage benshi batishimire imikirize y’imanza y’abunzi.

Mu bushakashatsi bwagaragajwe n’urugaga rw’abatanga ubufasha(LAF) nyuma yo kubaza abantu 5503, bwagaragaje ko hari abaturage bangana 61,5% batishimira imikemurire y’imanza zaciwe n’abunzi.

JPEG - 44.2 kb
Abayobozi b’Urwego rw’Ubufasha mu by’Amategeko, LAF bamurika ubushakashatsi

Ubu bushakashatsi bujya gukorwa icyari kigamijwe ni ukumenya niba abaturage babona ubutabera nkuko bikwiye cyangwa niba basanzwe babuzi iyo bashaka kurenganurwa igihe barenganye.

Abaturage bangana na 38,5% bagaragaje ko ari bo bishimira uko abunzi baca imanza zo kunga.

Umuhuzabikorwa ku rwego rw’ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera, Ntabagira Anastase yasobanuye ko abaturage batiyumva neza muri serivisi n’imikorere by’abunzi bifite kubera imibanire ya buri munsi bagirana, ntibiyumvishe ko n’imyanzuro bafata yaba igendeye ku mategeko nk’uko abize abafite impamyabumenyi mu mategeko babikora.

Ati “Ni ibituruka ku kuvuga ngo umwunzi runaka ni umuntu tubana, twatikanyije amasambu, tujya tujyana kuvumba, tugarukana aha na hariya; ako ntigashobora kuburamo.

Akomeza agira ati”Umurimo w’abunzi ntabwo ari nk’uw’abacamanza; ariko kandi abantu barinda gushaka ababunga kubera ko haba habaye amakimbirane. Akenshi haba harimo uwigiza nkana, uwo rero uko byagenda kose iyo atagize umutima mugari ngo yiyunge n’uwo bari bafitanye amakimbirane akabona ibyo yashakaga ntabigezeho ntihashobora kuburamo abatishima.”
Munyamahoro Rene, umwe mu bayoboye urugaga rw’abatanga ubufasha mu by’amategeko (LAF) yatangaje ko basanze ibyemezo byagiye bifatwa n’abunzi igihe byageraga mu nkiko ntacyo byahindutseho ari naho nawe ahera asaba abaturage kwiyumvamo abunzi.

Ati “Ibyemezo byafashwe n’abunzi twasanze ko kugera ku gipimo cya 90% n’ubundi byagiye mu nkiko ntabwo byahindutse, uko byafashwe n’abunzi ni nako inkiko zabigenjeje. Byaduteye urujijo kuko abaturage ntibabiyumvamo, ariko na bya byemezo bafashe iyo bigeze mu nkiko ntabwo bihinduka. Ugasanga mu by’ukuri igikenewe ni uko abaturage babandi bagana abunzi bagakanguriwe, bagasobanurirwa neza urwego rw’abunzi, bakumva ko na wa muturage bari kumwe atanga n’ubutabera.”

Abaturage bo mu ntara zose z’igihugu n’Umujyi wa Kigali babajijwe nk’uko ubu bushakashatsi bwabyerekanye, bagaragaje ko banyurwa n’inzego z’ibanze za Leta kuri serivisi zo kubarenganura ku kigero cya 45%, inzu itanga ubufasha mu by’amategeko iba kuri buri murenge (MAJ) ku kigero cya 95%, imiryango itegamiye kuri Leta na sosiyete sivile ku kigero cya 96% n’imyanzuro y’inkiko ku kigero cya 84%, muri rusange bakanyurwa ku kigero cya 87% muri serivisi z’ubutabera.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X