Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Rulindo: Abagurishije inka zo muri gahunda ya girinka bibakozeho

Mu karere ka Rurindo abaturage baranengwa ko batagaragaza ukuri kw’aho inka bahawe muri gahunda ya girinka zagiye dore ko abagera kuri 514 ntazo bagifite bikaba bivugwa ko zimwe zagurishijwe.

Muri aka karere ka Rulindo abaturage bagera ku bihumbi icumi n’ijana na cumi na batatu(10113) nibo bagabiwe inka ariko mu igenzura ryakozwe n’Akarere basanze abarenga 500 inka bahawe zaraburiwe irengero.

Mu gushaka kumenya neza ukuri kuri aya makuru ikinyamakuru Imirasire.com cyaganiriye n’umuyobozi w’Akarere ka Rurindo Bwana Kayiranga Emmanuel, tumubajije niba koko izi nka zaraburiwe irengero, adusubiza ko ari byo koko kandi bahise bafata n’ingamba zikarishye.

Yagize ati: “ ubundi izi nka zahawe abaturage byari ukugirango bikure mu bukene kuko niba ufite inka urabona amata wihaze mu mirire, urabona ifumbire ibyo uhinze ubone umusaruro uhagije, ariko kugeza ubu umuturage ubajije akubwira ko inka ye yarwaye igapfa, undi ngo yarayigurishije ashakira abana amafaranga y’ishuri, abandi bakavuga ko bazibwe ndetse hari nabavuga ko bazigurishije kubera ubukene.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ibi atari ubunyangamugayo ko baba bihemukiye bataretse n’uwaboroje.

JPEG - 24.2 kb
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel

Ku kibazo cy’uko iyo bigaragaye ko hari uwayigurishije nta gihano ahabwa nyuma y’uko zifashwe zikagaruzwa yagize ati : “ Uwagaragaweho ayo makosa nta yindi gahunda yo kumuteza imbere agomba gushyirwa ku ruhande , kuko niba umuntu aguhaye inka yizeye ko igiye kugufasha ikaguteza imbere wowe ugahitamo kuyigurisha nta kindi twakongera kugufasha.”

Yakomeje avuga ko icyo bagiye gukora ari ukwigisha abaturage ibyiza bya Girinka kugirango n’abazazihabwa batazavaho bakazigurisha dore ko gahunda igikomeje.
Gahunda ya Girinka yatangijwe mu gihugu na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame agamije ko buri muturage wese yakorozwa inka ikaba yamufasha kugera ku iterambere ryihuse.

Kugeza ubu Akarere ka Rulindo kamaze kugaruza inka zigera kuri 91 zari zaraburiwe irengero inyinshi akaba ari izagurishijwe

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X