Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyuma y’impanuro twahawe n’Umukuru w’Igihugu tugiye guhindura byinshi “Mayor NSANZUMUHIRE”

Nyuma yo gusoza umwiherero wa 14 w’abayobozi b’igihugu wari umaze icyumweru waberaga mu kigo cya gisirikare i Gabiro mu Karere ka Gatsibo , umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Nsanzumuhire Emmanuel nkumwe mu bayobozi bari bitabiriye uriya mwiherero yatangarije umunyamakuru wa imirasire.com ko bagiye gushyira mu bikorwa impanuro bahawe na Nyakubahwa Perezida Kagame.

Muri izo mpanuro za Nyakubahwa Perezida Kagame y’ibukije abayobozi ko nta rwitwazo ruhari rwatuma Abanyarwanda babaho nabi ku rwego rwo kumva ko kugeza imyaka 40 ari igitangaza.

Aha umukuru w’Igihugu yagize ati:” Ntabwo dukwiye kuba dufite abana barwaye bwaki, ntabwo dukwiye kuba dufite abaturage badafite icyo kurya gihagije, ntabwo dukwiye kuba dufite abaturage abayobozi baberaho kubongeraho ibibazo kubyo bari bafite ahubwo barabikemura, ntabwo dukwiye kuba dufite abaturage batamenya niba buri bucye, ntabwo dukwiye kuba dufite abaturage bavuga ngo ningira Imana nzageza ku myaka 40.”

Yasabye abayobozi kuzuza inshingano bagombwa n’abaturage, bagakora ibikorwa bibateza imbere, bityo Umunyarwanda akagera ku rwego rwo kumva ko ashobora kubaho akageza imyaka 70 kandi akizera ko n’umwana we azayigezaho.

Twashatse ku menya icyo bamwe mu bayobozi bari bitabiriye uwo mwiherero ingamba bafashe mu gushyira mu bikorwa izo mpanuro bahawe n’umukuru w’igihugu, ikinyamakuru imirasire cyagiranye ikiganiro n’umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Nsanzumuhire Emmanuel maze avuga ko bagiye gukomeza gushyira mu bikorwa ibyo bari biyemeje gukora na mbere yuko bajya mu mwiherero .

JPEG - 103.6 kb
Nsanzumuhire Emmanuel umuyobozi w’Akarere ka Bugesera

Yagize ati:” muby’ukuri nyuma y’impanuro twahawe n’umukuru w’igihugu tugiye gushyira mu bikorwa ibyo twari twarateganyije nk’Akarere na mbere yuko tujya mu mwiherero by’umwihariko gahunda zijyanye n’ubuhinzi ndetse n’imibereho myiza”.

Aha yavuze ko ubu hagiye kujyaho gahunda yo gukangurira abaturage kwitabira guhinga ibihingwa byatoranyijwe mu karere by’umwihariko harimo igihingwa cy’umuceri n’ibigori.

JPEG - 48.4 kb
Igihingwa cy’umuceri kiri muri bimwe mu bihingwa byatoranyijwe mu karere ka Bugesera

Usibye kandi ibijyane n’ubuhinzi ikindi kizakorwa nkuko byatangajwe n’umuyobozi w’Akarere yavuze ko bagiye kwihutisha ibijyanye n’ibikorwa remezo harimo urugomero rwa Kanyonyomba uburyo ruzafasha abaturage kubona amazi meza
Ikindi nuko hagiye kongerwamo imbaraga mu gukora imihanda y’imigenderano ihuza imirenge ndetse n’indi ihuza uturere duhana imbibi n’Akarere ka Bugesera.

Akarere ka Bugesera ni kamwe mu tugize intara y’iburasirasuba, gaherereye mu majyepho ashyira uburasirazuba, Akarere ka Bugesera gatuwe n’Abaturage basaga 361 914.
Akarere ka Bugesera ni Akarere karimo gutera imbere cyane kuko utagatandukanya n’uturere tw’imigi cyane ko kari mu birometero 15 by’umujyi wa Kigari.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X