Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umunyarwanda uvugwa ko yashimutiwe I Kigali ari mu maboko ya polisi

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege aratangaza ko Uwamahoro Violette yatawe muri yombi akurikiranyweho ubugizi bwa nabi. Ni nyuma y’aho amakuru yari amaze iminsi acicikana avuga ko uyu mudamu yaburiwe irengero.

Umunyarwandakazi Uwamahoro Violette ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza, yafashwe na Polisi y’u Rwanda, akekwaho ubugizi bwa nabi bivugwa ko yafatanyije n’abandi bantu bo muri icyo gihugu.

JPEG - 31.8 kb
Uwamahoro Violette uvugwa ko yashimuswe yatawe muri yombi na polisi

Uwamahoro yatawe muri yombi ubwo yari yaje mu Rwanda, gushyingura umubyeyi we.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, yatangaje ko Uwamahoro akurikiranyweho kugira uruhare mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi no gukangurira abantu kwitabira umutwe w’abagizi ba nabi.

JPEG - 58.5 kb
ACP Theos umuvugizi wa polisi mu kiganiro n’abanyamakuru asobanura ibyo Violette akurikiranyweho

Polisi y’u Rwanda yemeza ko abafatanyije na Uwamahoro muri ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi bazakurikiranwa binyuze mu busabe izageza ku nzego z’ubutabera muri iki gihugu.

Uwamahoro Violette w’imyaka 39 ni umubyeyi w’abana babiri akaba yarashakanye na Rukundo Faustin, bose b’Abanyarwanda bafite Ubwenegihugu bw’u Bwongereza kuva mu 2014; batuye mu mujyi wa Leeds.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X