Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kicukiro: Ntibyifashe neza hagati y’ubuyobozi n’umuturage uvuga ko umwana we yimwe mutuelle

Uwamaliya Rosine aratangaza ko ubuyobozi bw’akagari ka Karembure mu murenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro bwamwimye mutuel y’umwana we.Ubuyobozi bw’akagali buranyomoza amakuru buvuga ko yabeshye icyiciro cy’ubudehe arimo.

Avugana n’abanyamakuru Rosine yatangaje ko yabanje gushaka umugabo mu buryo budakurikije amategeko, byabaye ngombwa ko batandukana, aza kurererwa k’umukecuru yita Nyirasenge.

JPEG - 56 kb
Uwamariya Rosine uvuga ko yimwe mutuelle y’umwana we

Ahamya ko yabaruwe kuri nyirasenge ndetse anahabwa n’icyiciro cy’ubudehe cye, avuga ko Nyirasenge aba mu kiciro cya 1, ari nacyo uyu mubyeyi abarizwamo, nyuma yaje kubyara umwana w’umugabo bari barashakanye, nyamara ngo kubonera uyu mwana icyiciro cy’ubudehe kimuhesha mutuel de sante, byamubereye ihurizo.

Imwe mu mpamvu avuga ngo n’uko yagiye kwaka iyi service yambaye neza, ubuyobozi bw’akagali ke bumusaba kuva mu cyiciro cy’abafashwa agahabwa ikindi cyiciro kimwemerera kwirihira Mutuel de sante.

Umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Gahanga, Kabanyundo yabwiye abanyamakuru ko ibi bidashoboka.

Nanone kandi Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Karembure, yifashishije umujyanama we w’ubuzima, bombi bemeje ko uyu Rosine Uwizeyimana azwi, ko ahubwo yabeshye, ngo umuryango we abarizwa mu cyiciro cya 3 cy’ubudehe.

Ubuyobozi bw’akagali ka Karembure bwemeza ko bumufiteho amakuru yuzuye y’icyiciro abarizwamo, ntibwiyumvisha impamvu umuturage buyobora yahisemo kubeshya mu itangazamakuru.

Nkindi Alpha.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X