Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Miliyari 5 z’Amafaranga y’u Rwanda niyo azakoreshwa mu matora ya Perezida

Mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe muri Kanama uyu mwaka azakoresha ingengo y’imari ingana na miliyari 5 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Werurwe 2017 mu kiganiro abaminisitiri batandukanye bagiranye n’abanyamakuru nyuma yo gusoza Umwiherero wa 14.

Minisitiri Kaboneka yavuze ko u Rwanda ari cyo gihugu gikoresha ingengo y’imali nto mu matora kurusha ibindi kuko ngo Abanyarwanda babigira ibyabo ndetse n’ibikoresho bikabikwa neza bikongera gukoreshwa ubutaha.

JPEG - 20.3 kb
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka Francis

Yagize ati “Si ukwirarira u Rwanda ni cyo gihugu gikoresha ingengo y’imali ntoya ugereranyije n’ibindi bihugu dukoresheje wa mwimerere wacu aho Abanyarwanda bose babijyamo bakabigira ibyabo. Icya kabiri ni kwa gufata neza ibiba byarakoreshejwe mu matora aba yararangiye.”

Aha Kaboneka yatanze urugero rw’udusanduku tw’amatora aho avuga ko dufatwa neza tukabikwa ku buryo igihe cy’amatora yandi kigera tukongera tugakoreshwa.

Yunzemo ati “Ibyo bigabanya amafaranga twakabaye dutakaza. N’iriya miti dukoresha bashyiramo intoki iyo batora, iyasagutse tuyifata neza na yo tukayikoresha ku buryo muri uyu mwaka ingengo y’imali dufite itarenga miliyari 5 y’Amanyarwanda, ari yo ifitwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.”

Minisitiri Kaboneka avuga ko aya mafaranga azakoreshwa mu bukangurambaga bwatangiye kugeza ubu, ndetse akazanakoreshwa kugura bimwe mu bikoresho igihugu kidafite cyangwa byashaje hamwe no mu malisiti y’abakandida bazaba biyamamaje mu kuyobora igihugu.

Anashimangira kandi ko aya mafaranga yose azatangwa na Leta y’u Rwanda kuko ngo ari mu ngengo y’imali.

Yanavuze ko nk’uko bisanzwe ibyumba by’itora bizubakwa n’Abanyarwanda aho bizakorerwa umuganda kuko ngo byatwara amafaranga menshi, ariko ngo ni no mu rwego rwo gutuma iki gikorwa Abanyarwanda bakigira icyabo.
Aya matora y’Umukuru w’Igihugu akaba ateganyijwe ku itariki 4 Kanama 2017.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X