Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Bralirwa: Abatsinze muri ‘Babongere’ bashyikirijwe ibihembo byabo

Uruganda rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa, rwashyikirije abanyamahirwe ibihembo bitandukanye batomboye muri gahunda yiswe ’Babongere’.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 3 Werurwe 2017, ni bwo Bralirwa yahembye aba banyamahirwe ibikoresho birimo radio, amagare, matela n’ibindi.

Umuyobozi ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya Bralirwa mu Rwanda, Samputu Patrick, yabwiye itangazamakuru ko iyi tombola bayiteguye kugira ngo begere abakiriya babo cyane cyane abakunzi ba Primus.

JPEG - 25.1 kb
Umuyobozi ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya Bralirwa mu Rwanda, Samputu Patrick

Yagize ati “Iki gikorwa kiri mu rwego rwo kwegera abakunzi ba Primus n’abatarabasha kuyisogongeraho kugira ngo bibabere impamvu yo gutuma bahora bayitekereza ngo na bo batangire kuyinywa.”

Yakomeje ashishikariza Abanyarwanda kwitabira ikinyobwa cya Primus bagerageza amahirwe yabo kugira ngo barebe ko bakwegukana n’ibindi bihembo biri muri iyi gahunda.

Umwe mu banyamahirwe yatangaje ko yashimishijwe n’uburyo yanyoye inzoga enye agahita atombora matela.

Yagize ati “Ndishimye cyane kuba natomboye matela kuko sinumvaga ko nshobora gutombora ariko kuba nanjye nyegukanye mpise mbona ko iyi tombora iri mu mucyo. Nasabaga ko Bralirwa yajya ihora itugezaho utu dushya.”

Biteganyijwe ko gahunda ya ’Babongere’ izamara amezi ane aho umunyamahirwe wa mbere azahabwa inzu, uwa kabiri agahabwa imodoka.

Dore amafoto

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mutari Protogene - 24/03/2017 saa 09:05

Ibi ni byiza cyane ariko mucyaro hashakwe uburyo ibi bihembo bitugeraho bitworoheye kuko rimwe na rimwe abantu barasiragizwa n'abacuruzi nabo usanga ahanini baba badasobanukiwe n'uburyo bitangwamo neza. Hanyuma se niba Atari ibanga imodoka ni zinga inzu zo seni zingahe muri iyi babongere? Babiteganye no muri Turubo muminsi izaza.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X