Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Abayobozi muri Guverinoma bababajwe n’imihigo ine bananiwe kwesa harimo n’amafaranga ataragarujwe

Nyuma y’uko abayobozi bakuru b’u Rwanda bitabira umwiherero wa 14 uherutse kubera i Gabiro mu karere ka Gatsibo kugirango harebwe ibyagezweho n’ibitaragezwe bishakirwe ibisubizo, hagaragaye imihigo igera kuri ine itareshejwe.

Abayobozi batandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda bababajwe n’uko bananiwe kwesa imihigo ine muri 14 yari yahizwe mu mwiherero wa 13 harimo na miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda bananiwe kugaruza.

Aya mafaranga yari yabaruwe nk’umutungo wa Leta wanyerejwe mu ngengo y’imali 2015- 2016 nkuko byari byahizwe mu mwiherero w’abayobozi wa 13.

Abayobozi bakuru b’igihugu bari bihaye imyanzuro 14 yose, beshejemo 10, ariko 4 irabananira, guverinoma y’u rwanda ibabajwe n’uko umwanzuro wari wabanjirijwe n’uwa 1 ni ukuvuga uza ku mwanya uwa 2 utaragezweho.

Uyu mwanzuro wari Gushyira imbaraga mu kugaruza umutungo wa leta wanyerejwe no kurwanya ruswa iyo ariyo yose, kandi mu byiciro byose, hanyerejwe Miliard 2 z’amafaranga y’u Rwanda ariko nta nakimwe cya 2 cyayo cyagarujwe.

Havuzwe byinshi kuri aya mafaranga , ndetse hanavugwa ko abanyereza uyu mutungo bakanarya ruswa basanganwe igitinyiro badakurikiranwa, aba biswe ibifi binini, nyamara Guvernioma y’u Rwanda nyuma yo kwisuzuma yasanze nayo ubwayo hari ibyo itari yarashyize ku murongo.

Mu guhiga bushya uko asigaye azagaruzwa hanirindwa ko hanyerezwa n’andi, hanengwa Minisiteri y’ubutabera yatsindiraga imanza zirebana n’uyu mutungo wa leta igaterera iyo, ngo usibye imanza n’ikoranabuhanga aho bukera ririfashishwa.

Icyakora ngo iri koranabuhanga ntirirarangizwa kunozwa, Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko n’amategeko yagengaga igaruzwa ry’uyu mutungo w’igihugu yahaga icyuho abanyunyuza leta, bityo nayo akaba agomba kuvugururwa.

Uyu mwanzuro n’indi itatu itarabashije kugerwaho igiye gutangirirwaho mu guhigurwa n’indi migenzi yayo yafatiwe muri uyu mwiherero wa 14 usojwe, itegerejwe gushyirwa ahagaragara.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X