Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

‘Kongera buruse ihabwa abanyeshuri si ibya vuba’ Dr Papias

Nyuma y’uko abadepite bagaragaje ko buruse ihabwa abanyeshuri bo muri Kaminuza ari nke ibi bigatuma abanyeshuri basigaye bafite n’imirire mibi ndetse n’amacumbi ataboroheye kubera amafaranga make bahabwa yo kubatunga ubu noneho ngo kuyongera si ibya vuba ahubwo ababyeyi nibashyireho akabo bafashe abana babo kuko leta yo ifite ibindi igomba kubanza gukora by’ingenzi mu burezi.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Papias Musafiri Malimba, aho yavuze ko leta izongera inguzanyo ya buruse ari uko habonetse ubushobozi buhagije, kuko ubu iri gushyira imbaraga mu bikorwa remezo bikenewe mu burezi, bityo ababyeyi n’imiryango nabo bagomba gutanga umusanzu mu burezi bw’abana babo.

JPEG - 23.9 kb
Minisitiri w’Uburezi, Dr Papias Musafiri Malimba

Inzego zitandukanye guhera ku zivugira abanyeshuri kugeza ku badepite n’abasenateri, zimaze igihe zishyira mu majwi ko amafaranga leta itanga nk’inguzanyo ku biga mu mashuri makuru na za kaminuza atakibasha gukemura ibibazo bafite, ku buryo ubuzima bugoye buri gutuma bamwe biga imico mibi.

Ubwo abadepite bemezaga ishingiro ry’umushinga w’itegeko rizaha ububasha Inama y’Igihugu y’amashuri makuru (HEC) bwo gutanga, kwishyuza no gucunga inguzanyo ya buruse, naho kuwa 10 Mutarama, basabye Minisiteri y’Uburezi gusuzuma niba inguzanyo ya 25 000Frw ku kwezi ikibasha gutunga umunyeshuri.

Depite Mporanyi Theobald yavuze ko bitewe n’aho ibiciro bigeze, ari ibibazo kuyahereza umunyeshuri ngo avanemo icumbi n’ ibimutunga, ku buryo biri gutuma bamwe bajya “gushugurika abandi bakiga imyitwarire mibi.”

Depite Nikuze Nura we yagize ati “Abana bigeze banatubwira ko bafite ikibazo cy’imirire mibi, kandi kiranagaragara."

Nyuma y’umwiherero wa 14 w’abayobozi bakuru wasojwe kuwa 2 Werurwe, Minisitiri w’uburezi, Dr Musafiri yabwiye itangazamakuru ko ijambo buruse rishobora kuba ryumvikana gusa nka ya mafaranga ahabwa umunyeshuri mu ntoki cyangwa se ajya kuri konti ye kugira ngo abone ibimutunga, hakirengagizwa ikindi gice kinini gitwara amafaranga menshi kandi guverinoma itanga.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Nizeyimana Gilbert - 13/03/2017 saa 15:58

Inguzanyo ya buruse ni nkeya pe birumvikana kandi n'ubushobozi ni buke ,ariko rwose icyiza nuko hagabanwa umubare w'abayihabwa hakongerwa amafaranga aho kugirango nk'abanyarwanda turere urubyiruko rwinshi rwishora mubibi cyangwa rukandavura.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X