Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> 

Bitunguranye Nyinawumuntu Grace yahambirijwe n’ubuyobozi bwa AS Kigali

Nyuma y’uko Nyinawumuntu Grace avugwaho ko asambanya(atinga) abakobwa abereye umutoza muri AS Kigali,kuri ubu ubuyobozi bw’iyi kipe bwamuhambirije gusa ngo akaba atirukaniwe ko yavuzweho iyo ngeso ahubwo ngo yazize gutonesha bamwe muri abo bakobwa yatozaga byasize umwuka utari mwiza muri iyi kipe.

Amakuru agera hanze aha aravuga ko uyu Nyinawumuntu yirukanywe nyuma yo gukorwaho iperereza ngo harebwe niba ibyo avugwaho bifite ishingiro, nubwo ritari ryakagaragaje niba koko ari ukuri, gusa iyi kipe yafashe iya mbere mu kumwirukana.

JPEG - 102.7 kb
Nyinawumuntu Grace wirukanywe muri AS Kigali

Ibi ngo ni mugikorwa cy’imivugururire y’imirimo irimo gukorwa muri AS Kigali bityo urwandiko rusezerera uyu mutoza rukaba rwanamaze kugezwa mu maboko ya Ferwafa.

Aganira n’itangazamakuru umuvugizi w’iyi kipe, Teddy Gacinya yavuze ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Werurwe 2017, ari bwo ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo kumwirukana burundu.

Yagize ati” Twatandukanye burundu kuko ubushakashatsi twakoze bwagaragaje ko hari ibintu by’itonesha, imyitwarire mibi ndetse n’umwuka mubi yazanye mu ikipe. Ntabwo byari kwihanganirwa kuko byayisubizaga inyuma.”

Mu mwaka wa 2008 nibwo Nyinawumuntu Grace yabaye umukobwa wa mbere wabonye ibyangombwa bimwemerera kuba umutoza wemewe ariko mbere yaho mu 2004 nibwo yabaye umusifuzi wa mbere w’igitsinagore, uretse n’ibyo yabaye umukinnyi rurangiranwa mu ikipe y’igihugu y’abagore nyuma aza kuyibera umutoza kuva mu 2014 kugeza ubu.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X